RFL
Kigali

Mukura yadutwaye igikombe cy’Agaciro tugomba kwihorera tukavanaho agasuzuguro – Ciza Hussein Mugabo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/12/2019 16:16
0


Kuri iki cyumweru kuri Stade ya Kigali harabera umukino w’umunsi wa 14 muri ‘Rwanda Premier League’ uhuza Rayon Sports na Mukura VS, ukaba ari umukino abakinnyi ba Rayon Sports bashaka kwihimura kuri Mukura yabatwaye igikombe cy’Agaciro muri Nzeri, ngo bakavanaho agasuzuguro k’iyi kipe y’i Butare yabakoze mu jisho.



Ni umukino utazaba woroshye ku mpande zombi, kubera ko aya makipe yombi ari mu myanya ine ya mbere muyayoboye shampiyona aho igeze, hakaba harimo ikinyuranyo cy’amanota atandatu hagati yayo.

Rayon Sports irakubita agatoki ku kandi ihigira ko Mukura yayitesheje igikombe cy’Agaciro muri Nzeri ubwo yayitsindaga ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma ikanayitwara igikombe, ubwo yatozwaga na Olivier Ovambe wari umaze gusinya muri Mukura ubwo Rayon Sports yangaga kumuha akazi, imushinja ubushobozi budahagije.

Ikindi gikomeza uyu mukino byibura buri kipe ifite umukinnyi wavuye mu yindi, Rayon Sports ifite myugariro Iragire Saidi na Ciza Hussein Mugabo bafashije Mukura kongera kwandika amateka akomeye ku mugabane wa Afurika mu mwaka w’imikino ushize, mu gihe Mukura VS ifite Tuyishime Eric uzwi nka Congolais ndetse na Lomami Frank bakiniye Rayon Sports igihe kirekire bazaba bashaka kugaragaza ko bakiri abakinnyi bakomeye.

Ndizeye Innocent uzwi nka Kigeme afite amateka meza kuri Rayon Sports, kuko igihe cyose bahuye imikino myinshi ayibonamo igitego, mu mikino 4 yakinnye na Rayon Sports yayibonyemo ibitego 5, birimo 2 yatsinze agikina mu ikipe y’Amagaju FC ndetse na 3 yatsinze ari muri Mukura.

Mu kiganiro n’itangazamakuru abajijwe uko yiteguye umukino wa umukino wa Rayon Sports ku ruhande rwe Kigeme yagize ati”Ni umukino twiteguye neza ku ruhande rwacu nka Mukura kandi turumva twizeye kuzabona intsinzi, ni ikipe nkunze gutsinda nizeye ko no kuri iyi nshuro amanota atatu tuzayabona kandi mbigizemo uruhare”.

Ciza Hussein Mugabo wakiniye Mukura akanayigiriramo ibihe byiza, yatangaje ko batazemera ko Mukura yongera kubakora mu jisho ngo ibateshe amanota atatu, ahubwo bagamba kuzihorera.

Yagize ati”Mukura ni ikipe nziza kandi twubaha yadutwaye igikombe cy’Agaciro idutsinze, ariko kuri iyi nshuro turashaka kwihorera natwe tukayishyura, turashaka kuvanaho agasuzuguro. Gael ni umukinnyi mwiza ariko iyo wamubujije gukina, imikinire ya Mukura iba iri ku rwego rwo hasi byatuma inatsindwa ku buryo bworoshye, Rayon Sports ni ikipe ikinira hamwe kandi ikagira abafana bayo bayiba inyuma nizo mbaraga zayo zikomeye kurusha ibindi”.

Ikipe imwe muri aya izatakaza amanota atatu bishobora kuyigiraho ingaruka zo gutakaza umwanya yari iriho igasubira inyuma.

Mu mikino 13 imaze gukinwa Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 28, mu gihe Mukura VS iri ku mwanya wa kane n’amanota 22.


Ciza Hussein avuga ko kuri iyi nshuro Rayon Sports igomba kwihorera kuri Mukura

Ciza Hussein ntibonye umwanya wo gukina abanje mu kibuga kuva yajya muri Rayon Sports

Hari amahirwe menshi ko Ciza Hussein azabanza mu kibuga ku mukino wa Mukura

Dore uko umunsi wa 14 muri ‘Rwanda Premier League’ uzakinwa

Ku wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2019

Gasogi United vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15h00)

Heroes FC vs APR FC (Stade Bugesera, 15h00)

Gicumbi FC vs Bugesera FC (Stade Mumena)

Ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019

Rayon Sports FC vs Mukura VS (Stade de Kigali, 15h00)

Musanze FC vs Etincelles FC (Stade Ubworoherane, 15h00)

SC Kiyovu vs Police FC (Stade Mumena, 15h00)

Sunrise FC vs Marines FC (Stade Nyagatare, 15h00)

Espoir FC vs AS Muhanga (Stade Rusizi, 15h00)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND