RFL
Kigali

Ntibisanzwe: Umubyeyi yatunguwe no kubyara umwana atishimiye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/12/2019 11:51
0


Ubusanzwe kuvuka k’umwana bifatwa nk’umugisha ukomeye cyane ku babyeyi be ndetse bigatuma bamwishimira cyane bitewe ahanini n’igihe cy’amezi 9 baba bamutegereje, imibabaro nyina agira mu gihe amutwite anamubyara, byise bikaba impamvu ituma akundwa cyane



Aha umuntu yahita yibwira ko mu maso y’ababyeyi be, umwana wabo ni cyo kintu cya mbere cyiza babonye ku isi

Ibi siko byagendekeye uyu mubyeyi nyuma yo kubyara umwana w’umukobwa yahise ababara cyane ababazwa n’isura umwana we afite kuko atari ko yamutekerezaga


Bianka Prince, umugore ukoresha youtube cyane yababajwe  no gutangaza amakuru y’umwana w’umukobwa yise Nova Grace yari amaze kwibaruka, ibintu undi mubyeyi wese atabasha kuvuga

Aha yagize ati: ese aya maso ye azakomeza gusa gutya? Sinatekerezaga ko umukobwa wanjye yavuka asa gutya,impamvu ngo nuko umwana we yavutse afite amaso atri icyatsi nk’aya nyina


Bianca usanzwe ufite amaso y’icyatsi yibwiraga ko umukobwa we azavuka afite amaso nk’aye ati” numvaga ntegereje kubyara umwana ufite amaso meza”, gusa umugabo weyavuze ati nukuri afite amaso meza nyina ati” ndabizi neza amaso ye azakomeza gusa gutya ntago mbyishimiye” aha yabivugiraga kuri youtube

Akimara gutangaza ibyo, abamukurikirana cyane bamugaye cyane bavuga ko atari umubyeyi mwiza

Nyuma y’ibyo umuryango wa Bianca waje gusaba imbabazi abakunzi babo aho Bianca yavuze ko atavuze ko umukobwa we ari mubi ahubwo icyo yashakaga kuvuga nuko adafite amaso nk’aye ati”sinashakaga kuvuga ko ari mubi ahubwo ni mwiza kuruta uko asa.

Src: The Sun

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND