Ubusanzwe kuvuka k’umwana bifatwa nk’umugisha ukomeye cyane ku babyeyi be ndetse bigatuma bamwishimira cyane bitewe ahanini n’igihe cy’amezi 9 baba bamutegereje, imibabaro nyina agira mu gihe amutwite anamubyara, byise bikaba impamvu ituma akundwa cyane
Aha umuntu yahita yibwira ko mu maso y’ababyeyi be,
umwana wabo ni cyo kintu cya mbere cyiza babonye ku isi
Ibi siko byagendekeye uyu mubyeyi nyuma yo kubyara
umwana w’umukobwa yahise ababara cyane ababazwa n’isura umwana we afite kuko
atari ko yamutekerezaga
Bianka Prince, umugore ukoresha youtube cyane
yababajwe no gutangaza amakuru y’umwana
w’umukobwa yise Nova Grace yari amaze kwibaruka, ibintu undi mubyeyi wese
atabasha kuvuga
Aha yagize ati: ese aya maso ye azakomeza gusa
gutya? Sinatekerezaga ko umukobwa wanjye yavuka asa gutya,impamvu ngo nuko
umwana we yavutse afite amaso atri icyatsi nk’aya nyina
Bianca usanzwe ufite amaso y’icyatsi yibwiraga ko
umukobwa we azavuka afite amaso nk’aye ati” numvaga ntegereje kubyara umwana
ufite amaso meza”, gusa umugabo weyavuze ati nukuri afite amaso meza nyina ati”
ndabizi neza amaso ye azakomeza gusa gutya ntago mbyishimiye” aha yabivugiraga
kuri youtube
Akimara gutangaza ibyo, abamukurikirana cyane
bamugaye cyane bavuga ko atari umubyeyi mwiza
Nyuma y’ibyo umuryango wa Bianca waje gusaba
imbabazi abakunzi babo aho Bianca yavuze ko atavuze ko umukobwa we ari mubi
ahubwo icyo yashakaga kuvuga nuko adafite amaso nk’aye ati”sinashakaga kuvuga
ko ari mubi ahubwo ni mwiza kuruta uko asa.
Src: The Sun
TANGA IGITECYEREZO