RFL
Kigali

Alpha Rwirangira mu ndirimbo ye nshya 'Anatenda' yaririmbye agaragaza ko ntaho Imana itakura umuntu-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/12/2019 13:34
1


Umuririmbyi w’umunyarwanda ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Alpha Rwirangira kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2019, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Anatenda’ afite iminota itatu n’amasegonda 37’.



Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Knoxbeat ukorera muri Monster Records. Alpha Rwirangira yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo agaragaza ko Imana ‘ikibereye maso buri wese’.

Yavuze ko iyi ndirimbo inagaragaza ibyiza byinshi Imana ikorera umuntu umunsi ku wundi. Alpha Rwirangira aririmba anakina ubutumwa bw’ibyo aririmba muri iyi ndirimbo.

Agaragara yafashwe n’abagizi ba nabi bakumubita bakamukomeretsa agafungirwa mu nzu wenyine akajya ahabwa ibyo kurya aboshye. Agaragaza umujinya no kwirwanaho agacira mu maso umwe mu bamufunze akamutesha icyuma ari nacyo yifashisha mu gutoroka aho aba afungiye.

Uyu muhanzi asohoka aho yari afunguye agaragaza intege nke mu mubiri akaramirwa n’umusaza asanga ku kiyaga akamujyana mu rusengero gushima Imana. Alpha yumvikanisha ko Imana ‘yakwakije ntawakuzimya’ kandi ko ‘iyo igusize barigata’.

Alpha Rwirangira ni umuhanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda wakunzwe mu ndirimbo nka 'Songa mbele', “Birakaze” yakoranye na Kidum, ‘Merci’, ‘Katarina’ n’izindi. 

Mu 2009 yegukanye irushanwa Tusker Project Fame ndetse mu myaka ishize yasoje amasomo muri Music and Business muri kaminuza ya Campbellsville muri Amerika.

Ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite wagiye ashyira hanze ibihangano bigakundwa mu buryo bukomeye. Avuga ko yatangiye gukora ku mushinga wa album ye nshya.

Alpha Rwirangira yasohoye amashusho y'indirimbo 'Anatenda'


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO  Y'INDIRIMBO 'ANATENDA' YA ALPHA RWIRANGIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SIBOMANA JEAN BAPTISTE4 years ago
    IYABA ABAHANZI BOSE BAKORAGA NKA RWIRAJYIRA MUZIKA YATERA IMBERE





Inyarwanda BACKGROUND