RFL
Kigali

‘Igisupusupu', Ndimbati n'abandi bahujwe na Airtel mu gitaramo gikomeye i Musanze

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/12/2019 20:37
0


Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yateguje ab’i Musanze gutembagazwa n’abanyarwenya no kwizihirwa n’umuziki w’abahanzi b’intoranwa mu ruhererekane rw’ibitaramo byiswe ‘Country wide Tour’ yateguye ifatanyije n’itsinda ry’abanyarwenya Comedy Knights bagezweho muri iki gihe.



Ibi bitaramo bigiye kubimburirwa n’igitaramo gikomeye kizabera i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, kuwa 20 Ukuboza 2019 guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kugeza saa tanu zuzuye.

Iki gitaramo kizabera Fatima main hall cyatumiwemo Nsengiyumva Francois uzwi nka ‘Igisupusupu’ wakunzwe mu ndirimbo ‘Mariya Jeanne’, Rwagitima’ na ‘Icange Mukobwa’. 

Muri Kanama 2019 nibwo yasinye amasezerano yo kwamamaza serivisi zitandukanye za sosiyete ya Airtel Rwanda. Mu bihe bitandukanye yaririmbye mu bitaramo byagiye bibera mu turere dutandukanye byateguwe na Airtel hose agatanga ibyishimo.

Ni umwe mu bahanzi bahiriwe muri uyu mwaka wa 2019! 

Muri iki gitaramo kandi hatumiwe umuraperi w'i Musanze Maylo uzwi mu ndirimbo ‘Mureke agende’, ‘Ishavu’ ndetse na Kivumbi King ukunzwe mu ndirimbo ‘Fever’, ‘Madam’ n’izindi.

Abanyarwenya batumiwe ni Babu, Clapton, Ndimbati, Joshua, George n’abandi. Bombi bahuriye ku gutembagaza imbaga mu birori n’ibitaramo baserukamo; uyu mwaka bamaze kwigaragaza mu bitaramo bikomeye byabinjirije agatubutse. 

Kwinjira muri iki gitaramo ku muntu umwe ni 3,000 Frw mu myanya isanzwe na 2, 000 Frw ku banyeshuri.

Airtel kuwa 04 Ukuboza 2019 ifatanyije na Polisi y’u Rwanda batangije ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bugamije kurwanya impanuka muri uku kwezi kw'iminsi mikuru. Bati “Twese umutekano wo mu muhanda tuwugire inshingano zacu, tugere mu mwaka mushya amahoro.” 

Airtel kandi ifite gahunda ya #Terastori aho uhamagara ku mirongo yose ntaguhagarara. Icyo bisaba ni ugukanda #224* ugakurikiza amabwiriza.

Airtel na Comedy Knights bateguye igitaramo gikomeye i Musanze

Airtel Rwanda yifatanyije na Polisi y'u Rwanda mu bukangurambaga bwa "Gerayo Amahoro"

K1vumbi K1ng uherutse gusohora indirimbo 'Fever' azaririmba mu gitaramo cya Airtel

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND