RFL
Kigali

Greta Thunberg yaciye agahigo ko gutorwa nk’umuntu w’Indashyikirwa ku isi ku myaka 16 gusa

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:12/12/2019 20:39
1


Greta Thunberg, umwana w’umwangavu w’imyaka 16 ni we watowe nk’umuntu w’indashyikirwa muri uyu mwaka turimo. Uyu Greta yatowe n’ikinyamakuru The Times Magazine cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahize abandi bari bahanganiye kuri uru rutonde rw’abantu b’indashyikirwa muri uyu mwaka.



Ikinyamakuru Times Magazine buri mwaka gikora urutonde rw’abantu b’ingeri zose kandi b’indashyikirwa. Nyuma yo gukora uru rutonde, hatoranywamo umuntu wahize abandi akemezwa nk’indashyikirwa ku isi. Usibye kuba hatoranywa umuntu umwe, rimwe na rimwe iki kinyamakuru hari igihe gihitamo gutangaza  n’itsinda ry’abantu runaka gishingiye ku bitekerezo cyangwa ibigwi byabo. 

Urugero rwiza rwa hafi ni uko mu mwaka wa 2018, iki kinyamakuru cyahisemo itsinda ry’abanyamakuru baharaniye itangazwa ry’ukuri mu bice bitandukanye by’isi. Muri bo harimo nyakwigendera Jamal Khashoggi, Maria Ressa;  itsinda ry’abanyamakuru b’ikinyamakuru Capital Gazette;  Wa Lone na Kyaw Soe Oo abanyamakuru b’ibiro ntaramakuru Reuters bo muri Myanmar bafunzwe bazira gukora inkuru ku rupfu rw’abagabo b’Abayisiramu bishwe muri icyo gihugu.

Kuva mu mwaka wa 1927 ikinyamakuru Times Magazine gikora uru rutonde ngaruka mwaka rw’abantu b’indashyikirwa. Kuva cyatangira iki gikorwa, rudasumbwa mu ndashyikirwa byitwaga ko yabaye umugore cyangwa umugabo wahize abandi bantu ku isi. Nyamara mu mwaka wa 1999 uyu rudasumbwa mu ndashyikirwa yitwa umuntu w’indashyikirwa w’umwaka. 

Muri uyu mwaka uwahize abandi kuri uyu mwanya ni Umunyasuwedekazi Greta Thunberg w’imyaka 16 y’amavuko. Uyu mwanya yawuhanganiraga n’abandi banyacyubahiro nka Perezida Donald Trump w’Amerika, Nancy Pelosi umukuru w’intumwa za rubanda mu Nteko Nshingamategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ese Greta Thunberg ubaye ikirangirire mu gihe gisaga amezi 14 gusa  ni muntu Ki?

Greta Thunberg wavutse tariki ya 3 Mutarama umwaka wa 2003 yavukiye ndetse akurira mu mujyi wa Stockholm, umurwa mukuru wa Suwede. Se umubyara ni umukinnyi wa filimi, yitwa Svante Thunberg na ho umugore we akitwa Malena Ernman. Uyu Greta azwiho kuba impirimbanyi iharanira ko habaho ibungabunga ry’ikirere kimwe n’ibidukikije.

Muri Gicurasi, umwaka wa 2018 ni bwo Greta yatsinze mu marushanwa yo kwandika ku bidukikije yari yateguwe na kimwe mu binyamakuru bikorere mu gihugu cye. Nyuma y’amezi atatu atsindiye aya marushanwa ni bwo yafashe icyemezo cyo kujya ajya kwicara buri wa gatanu w’icyumweru ku Nteko Nshingamategeko ya Suwede. Icyifuzo cye nyamukuru cyamuteye kwicara aho, yumvaga ashaka ko uko byagenda kose Leta ye yakora ibishoboka byose ikagera ku ntego yo kugabanya ikigero cy’ibyuka bihumanya ikirere nk’uko amasezerano ya Paris yo mu mwaka wa 2015 abiteganya.


Nyuma yo kwifata ifoto ari kuri iyo nteko, ifoto ye yahise ikwira ku mbuga nkoranyambaga. Abantu biganjemo urubyiruko batangiye gukurikirana gahunda za Greta ndetse bagenda nabo batangiza ibikorwa byo kwamagana iyangizwa ry’ikirere ari yo itera imihindagurikire y’ikirere. Greta yagiye yitabira inama z’isi zikomeye ndetse yemwe anahabwa ijambo ngo ageze ku bazitabiriye.  

Muri uyu mwaka yitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye ndetse akaba anaherutse kwitabira indi nama mpuzamahanga yigaga ku mihindagurikire y’ikirere muri Espanye. Ese uyu mwana uherutse guhagarika umwaka wose amashuri ye ngo yitabire ibi bikorwa mpuzamahanga nk’inama, akaba abaye ikirangirire ku myaka 16 gusa, aho nakura azavugwa ibigwi bingana iki?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TUYISHIME philbert4 years ago
    NI UKURI ISI IKENEYE URUBYIRUKO RUTANGA IKIZERE CY'EJO HEZA NA BANTU BIFITEMO UBUMUNTU NYAMUNTU NKUYU MUKOBWA





Inyarwanda BACKGROUND