RFL
Kigali

Dr Isaac MUNYAKAZI arasaba abanyamakuru kugirana ubufatanye n’inzego zishinzwe uburezi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/12/2019 8:58
0


Mu kiganiro n’abanyamakuru, Dr. Isaac MUNYAKAZI yasabye ubwunganizi hagati y’abanyamakuru n’inzego zishinzwe uburezi mu rwego rwo kunoza imikorere myiza mu burezi no gutangaza inkuru zifitiye inyungu abaturage.



Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Dr.Isaac MUNYAKAZI yavuze ko hakwiye ubufatanye hagati y’abanyamakuru n’inzego zishinzwe uburezi aho abanyamakuru basabwa kugira amakuru ahagije ku burezi bakayasobanukirwa bityo bakabona uko bayatangaza bayumva neza kugira ngo hato hatazagira umwe mu bashinzwe uburezi ubabeshya ku byo bagakwiye kumenya.

“Ni byiza kubaza amakuru aho ukeka ko yaboneka, ugatangaza amakuru uzi neza ndetse no mu gihe uganira n’abashinzwe uburezi ntibabe bakubeshya kuko ufiteho notion, dukeneye ubufatanye n’abanyamakuru kuri buri kimwe kuko mu by'ukuri ntacyo twageraho tutabafite.”

Ibi byose byakozwe mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi, Aha wakwibaza uti ese ireme ry’uburezi n’iki?

Umuyobozi mukuru wa REB Dr. NDAYAMBAJE Irene abisobanura neza ati”Ubundi iyo tuvuze ireme ry’uburezi tuba tuvuze ibintu bine: Icya mbere ni ibyinjira mu burezi (input) nk’abana baza kwiga, aho baturutse, amanota bagiye batsindiraho n’ubushobozi bafite. Iyo umaze kureba ibyo mu mashuri ureba n’ubushobozi bw’abarimu babigisha, niba babona amahugurwa kuko n’ubumenyi burahinduka. 

Uko abana binjira mu ishuri bafite ingero zitandukanye z’imitsindire, uko ishuri rifite abarimu babifitiye ubushobozi, ibikoresho byose nka mudasobwa, ibyo ni ibipimo wafata ukavuga uti «rya reme ry’uburezi rirahari cyangwa ntirihari.»

Urundi rwego rukomeye cyane ni icyo twita «activity» cyangwa «process». Bya bintu byose bishobora kuba bihari, ariko noneho ni gute iyo bigiye hamwe bibyazwa umusaruro? Ushobora kuba ufite ishuri rifite ibikoresho bisabwa, abarimu b’ibitangaza n’abana baratsindiye ku manota yo hejuru ariko abarezi ntibakore neza akazi kabo. Buriya mwarimu ni we ufite mu biganza ibigomba kubera mu ishuri; iyo atateguye amasomo yagera no mu ishuri ntagire umuhate wo kwigisha, rya reme ry’uburezi riba risubira inyuma.

Ahandi hantu dupimira ireme ry’uburezi ni umusaruro w’ako kanya uva mu burezi (output); ndavuga amanota abana bagaragaza mu mikoro bahabwa ku ishuri, ayo bagira mu bizamini bahabwa bisoza igihembwe n’amanota asoza ikiciro cy’amashuri abanza, icy’amashuri yisumbuye ndetse na kaminuza. Ariko na byo ntabwo bipfa kwikora biba biturutse mu byiciro bibiri byabanje.

Aho ushobora kuharenga ukagera ku rwego rwa kane rwo gupima ireme ry’uburezi. Uzabyumva ngo kaminuza zasohoye abantu 3000 bambaye amakanzu, ni byiza, ariko bagera ku isoko ry’umurimo abakoresha bakavuga bati «yewe rya reme ry’uburezi nta rihari…» Muri make ni urwego rupima izindi nzego zose, ni rwo twita umusaruro wa nyuma (impact).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND