RFL
Kigali

Michael Sengazi uherutse kwegukana igihembo cya Prix RFI Talent du Rire yakiriwe na Perezida Nkurunziza

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:12/12/2019 17:05
0


Umunyarwenya Michael Sengazi ufite inkomoko mu Rwanda no mu Burundi yakiriwe mu biro bya Perezida Pierre Nkurunziza nyuma y’aho yegukanye igihembo cya Prix RFI Talent du Rire 2019.



Mu kwezi gushize k’Ugushyingo ni bwo umunyarwenya Michael Sengazi, yegukanye igihembo cya Prix RFI Talent Du Rire 2019. Ku Cyumweru tariki 08 Ukuboza 2019 ni bwo yashyikirijwe iki gihembo mu iserukiramuco ry’urwenya Abidjan Capital du Rire ryabereye muri Cote d’Ivoire.

Nyuma yo gushyikirizwa igikombe giherekezwa n’ibihumbi bine by’Amayero, Sengazi yahise yerekeza mu Burundi aho yavukiye ari naho ababyeyi be batuye. Yakiriwe nk’intwari ku bwo kwegukana iki gihembo cya mbere gikomeye gihabwa umunyarwenya wahize abandi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu yakoze igitaramo cyo kumurika iki gihembo no gushimira abakunzi be muri rusange uko bamubaye hafi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Ukuboza 2019, Michael Sengazi aherekejwe n’abandi banyarwenya batandukanye bo mu Burundi barimo Kigingi, Ildephonse, Mitima, Gasore n’abandi yagiye kwereka Perezida Pierre Nkuruziza iki gihembo.

Michael Sengazi INYARWANDA ko iki gihembo yakibonye nyuma y’imyaka ine yari ishize yitabira iri rushanwa ariko ntabashe gutsinda. Kuri uyu wa Gatanu biteganyijwe ko iki gikombe Michael Sengazi azacyerekana mu mujyi wa Kigali.

Michael Sengazi yaganiriye na Perezida w'u Burundi Pierre Nkurunziza

Abanayarwenya batandukanye baherekeje Michael Sengazi mu biro bya Perezida Nkurunziza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND