RFL
Kigali

Ibintu 4 by’ingenzi ukwiye kwimenyaho mu buzima bwawe

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:12/12/2019 17:06
2


Hari igihe umuntu abaho agahora agenda ariko asa n’utiyizi. Ubusanzwe hari ubwo umuntu aba yumva ntacyo bimutwaye ariko ni ngombwa kumenya ibi ibintu by’ingenzi kuri wowe kuko byakugirira umumaro mu gihe utazi kandi utari wateguye.



Uburebure bwawe

Iyo urebye mu bice bitandukanye by’isi no mu bihugu biteye imbere usanga abantu bazi uburebure bwabo ari bake. Iyo ubajije umuntu uko areshya usanga agenekereza arebeye ku bantu cyangwa ibintu bimuri hafi nyamara ni amakosa akomeye kuko buri wese agira umwihariko we.

Ni ngombwa kumenya indeshyo yawe kuko igihe kimwe wazabikenera uri nko mu ibazwa runaka cyangwa ukabikenera byihutirwa uri nko kuzuza inyandiko runaka. Biratangaje igihe wazabikenera ugasanga ntubizi kandi ugomba kwimenya ubwawe. Ibaze bikwimishije akazi? Urumva wazabyakira ute?

Ibiro byawe

Abantu benshi usanga batazi ibiro bapima kuko aba yireba akabona ni muto wo kuba atagira ibiro byinshi ariko akibagirwa ko ingano y’umubiri ntaho ihurira n’ibiro umuntu apima. Igitangaje ni uko nta kiguzi bisaba kugira ngo umuntu amenye ibintu nk’ibi byoroshye bimwerekeyeho. Kuba utabizi bishobora kugushyira mu kaga gakomeye igihe uhuye n’ikibazo gitunguranye utabiteguye.

Ubwoko bw’amaraso yawe

Ubwoko bumwe bw’amaraso ntibushobora guhabwa n’ubundi cyangwa guha ubundi runaka. Ugomba kumenya ubwoko bw’amaraso yawe ndetse ukanabubika ahantu byakorohera undi muntu kubona igihe bibaye ngombwa ko ufashwa guhabwa amaraso bitunguranye.

Kuba utazi ubwoko bw’amaraso yawe bigaragaza kuba ukiri umwana mu mutwe kuko uba utaratekereza ikintu gikomeye gishobora kukubaho.

Ubwoko bw’utunyangingo tuba mu maraso yawe (Resis)

Nk’uko ubwoko bw’amaraso butandukanye ni nako utunyangingo tuyagize dutandukanye. Hari n’aho utu tunyangingo tutemerewe guhuzwa n’umugabo n’umugore igihe bagiye gushyingiranwa kuko bigira ingaruka zirimo no kuba babura urubyaro.

Ubwoko bw’uruhu rwawe

Buri wese aba agomba kumenya ubwoko bw’uruhu rwe bikanamufasha kumenya uburyo ahitamo amavuta arukwiriye. Ntukigereranye n’undi ngo uvuge ngo ubwo dusa twahuza n’amavuta cyangwa ubwo yamugize mwiza nanjye yangira neza kuko umubiri wose ugira itandukaniro.

Umusimbura wawe

Igihe bibaye ngombwa haba hagomba kuboneka umuntu wo kugusimbura cyangwa kuzungura ibyawe. Uwo aba agomba kuba umuvandimwe ugukurikira niba utarashyingirwa cyangwa akaba mama cyangwa papa wawe niba uri umwana umwe. Niba warashyingiwe aba agomba kuba uwo mwashakanye cyangwa umwana wawe.

Ugomba kugira ugusimbura igihe habaye ikibazo hagakenerwa uwo guha cyangwa kuragwa ibyawe. Umusimbura anakenerwa igihe waba wakoze nk’impanuka ukaba wanata ibyangombwa akaba umuntu wa mbere wo guhamagarwa ngo abishyikirizwe.

Byashoboka ko ibi wabifata nk’aho nta kamaro bifite ariko ushobora kutakabona uyu munsi ukazakabona ejo cyangwa ikindi gihe. Ni cyo gihe ngo ufate ingamba utarahura n’akaga ngo ubure icyo gukora ku bintu wirengagije.

Src: Elcrema






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bebe4 years ago
    TRUE KBS
  • BYIRINGIRO JOSHUA2 years ago
    Nukuri ibiningenzi kubyumva kuk nanjy sinamenyaga ubwoko bwamaraso yanjye kdi murakoze





Inyarwanda BACKGROUND