RFL
Kigali

La Rose uherutse kubura umubyeyi we yahuje imbaraga na Daniel Ngarukiye bakorana indirimbo ‘Umukiranutsi’-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/12/2019 13:17
0


Umuhanzikazi La Rose (Roseline Tuyishimire) uri kubarizwa mu Rwanda muri iyi minsi, yashyize hanze indirimbo nshya ‘Umukiranutsi’ yakoranye na Daniel Ngarukiye umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite mu njyana Gakondo.



Ubusanzwe uyu muhanzikazi La Rose aba mu gihugu cya Norvège hamwe n’umuryango we, gusa muri iyi minsi ari kubarizwa mu Rwanda aho yaje gushyingura umubyeyi we Apotre Izabiriza Violette watabarutse tariki 10 Kamena 2019 agashyingurwa mu Rwanda tariki 26 Kamena 2019. 

Kuri ubu La Rose yakoze mu nganzo ahamagarira abantu bose gukora imirimo myiza bakiriho bakaba abakiranutsi kuko umukiranutsi abana n’Imana iteka ryose. Ni ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ye nshya yakoranye na Daniel Ngarukiye, akaba ari indirimbo bise ‘Umukiranutsi’ yasohokanye n’amashusho yayo yatunganyijwe na Producer Julie. Aganiriza Inyarwanda.com kuri iyi ndirimbo, La Rose yagize ati:

Indirimbo Umukiranutsi ni indirimbo nanditse nifuza kwibutsa abantu bose ko bakwiye gukora imirimo myiza bakiriho babe abakiranutsi kuko umukiranutsi abana n'Imana iteka ryose kandi akibukwa n’abo yagiriye neza akiriho iteka.

La Rose hamwe na Daniel Ngarukiye

Ni yo ndirimbo ya mbere La Rose akoze kuva agize ibyago akabura umubyeyi we. Yavuze ko ari indirimbo yanditse akuye inganzo ku mubyeyi we uherutse kwitaba Imana. Ati “Ni yo ndirimo ya mbere nanditse kuva napfusha umubyeyi wanjye Apotle Violette Izabiriza. Mu gihe nibuka amezi 6 ashize atuvuyemo kuko yari umukiranutsi kandi ya mbereye ikitegererezo cyiza. Nayanditse nsaba Imana ko yanshoboza gukora imirimo myiza nkiriho kugira ngo nanjye nibere umukiranutsi nka Mama“.


La Rose yasoje ikiganiro twagiranye ashimira Imana ikomeje kumurinda. Yanashimiye Daniel Ngarukiye witanze bagakorana indirimbo. Ati “Ndashima cyane Imana yandinze kandi ikaba ikomeje kundinda dore ko turi mumpera z’umwaka. Ndashima kandi Daniel Ngarukiye witanze cyane kugira ngo indirimbo ibe nziza. Ndashimira Didier Touch wakoze Audio ndetse na Julie wakoze Video. Bose baramfashije cyane Imana ibampere imigisha. Nshimiye kandi buri wese uzumva akanareba iyi ndirimbo Imana iduhane umugisha”.


La Rose na Daniel Ngarukiye bakoranye indirimbo 'Umukiranutsi'

REBA HANO INDIRIMBO 'UMUKIRANUTSI' YA LA ROSE FT DANIEL NGARUKIYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND