RFL
Kigali

Integuza ya Magnom wo muri Ghana mu gitaramo ‘Izihirwe na Muzika’ azahuriramo n’abarimo Bushali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/12/2019 7:03
0


Umunya-Ghana Joseph Bulley [Magnom] wakunzwe bikomeye mu ndirimbo ‘My Baby’ imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 10, yatangaje ko yishimiye kwongera gutaramira mu Rwanda aho yatumiwe kuririmba mu gitaramo giherekeza ‘Izihirwe na Muzika’ yateguwe na Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda.



Mu butumwa bw’amashusho bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za MTN Rwanda, Magnom yavuze mu Kinyarwanda asuhuza abanyarwanda bamwakiriye neza mu gitaramo cya mbere yakoreye i Kigali mu mwaka wa 2017, cyabereye muri Kigali Serena Hotel.

Yavuze ko ari ibyishimo by’igisagirane kuri we kuba yongeye guhabwa amahirwe yo gutaramira mu Rwanda cyane cyane mu gusohoza ibitaramo bya ‘Izihirwe na Muzika’ byasize ibyishimo n’urufito mu bakiriya ba MTN Rwanda bo mu Ntara enye z’u Rwanda.

Yagize ati “Ndabasuhuje banyarwanda, muraho! Uyu ni umusore wanyu Magnom kuva muri Ghana nishimiye kubabwira ko nzaririmbira i Kigali mu gitaramo cyateguwe na MTN Rwanda.”

Magnom azaririmbira i Kigali ku wa 20 Ukuboza 2019 mu gitaramo kizabera muri Parking ya Petit Stade guhera i saa munani z’amanywa. Kwinjira ni ubuntu gusa mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 10,000 Frw. Uyu muhanzi azasangira urubyiniro n’umuhanzi Hagenimana Jean Paul [Bushali] ukunzwe n’urubyiruko muri iyi minsi.

Yari umwe mu bahanzi bagombaga kuririmba muri ibi bitaramo ‘Izihirwe na Muzika’ azitirwa n’igihe yamaze afunze akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge we na bagenzi be batatu.

Imbere y’urukiko yavuze ko hari hashize amezi ane adakoresha ibiyobyabwenge ku mpamvu za kontaro  yari yahawe yo kuririmba muri ibi bitaramo.

Byabaye ngombwa ko asimbuzwa B Threy. Aba basore bombi bafatanyije gukora indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo “250”, “Nituebue”, “Ku Ivuko” n’izindi.

Yiyongereye kuri Social Mula, Riderman, Jay Polly, Bruce Melodie, Marina Deborah, Queen Cha ndetse na Safi Madiba.

Aba bahanzi bombi batanze ibyishimo bikomeye mu Ntara enye banyuzemo basabana n’abafana babakunda.

‘Izihirwe na Muzika’ ni umwanya mwiza kuri Sosiyete ya MTn mu bijyanye no kurushaho kumenyekanisha serivisi itanga. Umuririmbyi mwiza n’umu-Dj warushije abandi muri ibi bitaramo bahembwe amafaranga.

Kuri iyi nshuro umuririmbyi azahembwa 500,000 Frw naho umu-Dj azahembwa 1000,000 Frw.

Magnom utegerejwe i Kigali, yavukiye mu Mujyi wa Accra muri Ghana. Ni umunyamuziki wabigize umwuga wubakiye ku njyana ya Dancehall iri mu zigezweho muri iki gihe, Hip Hop ndetse na Afrobeats.

Yagize igikundiro iwabo muri Ghana abicyesha indirimbo yise “Illuminati” yakoranye na Sarkodie watwaye BET Award. 

Magnom yakuriye iruhande rwa Se, umuhanga mu kumva uburyohe bw’indirimbo zitandukanye byanatumye umwana we yirundurira mu muziki. 

Yabanje kuba umuraperi afatanya na mugenzi we Asem baza gutandukana mu gihe gito ayoboka inzira yo gutunganya indirimbo. Muri icyo gihe yumvise ko nawe yatangira kwikorera indirimbo ze bwite. 

Yize amashuri abanza kuri Christ the King, ayisumbuye yiga kuri St. Peters. Afite impamyabumenyi ya Kaminuza yakuye muri University of Ghana aho yize ibijyanye n’indimi n’imyemerere.

Urugendo rw’umuziki we yarukomeje yiga muri Kaminuza kuko ari bwo yatangiye kwiyegereza abahanzi bakomeye bo muri Ghana. Byatumye akorana indirimbo n’abahanzi bakomeye nka Sarkodie, VVIP, Samini, Edem, Raquel, Guru, 2face Idibia, Shaker, Flowking, Stone, Asen, Popcaan n’abandi bakomeye.

Mu mwaka wa 2015 yashyizwe mu bahataniye ibihembo bya ‘Ghana Music Awards’ abicyesha indirimbo ye ‘Koene’.

Magnom yemeje gutaramira i Kigali mu gitaramo 'Izihirwe na Muzika'

Bushali agiye kuririmba mu gitaramo giherekeza 'Izihirwe na Muzika' yateguwe na MTN Rwanda

B Threy ni we wari warasimbuye Bushali mu bitaramo bya 'Izihirwe na Muzika'

BUSHALI UHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO 'NIYIBIZI' AZARIRIMBA MU GITARAMO 'IZIHIRWE NA MUZIKA'

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND