Ushobora kuba utajya ubyitaho ngo urebe uko buri munsi abantu bashing ingo abandi bakajya mu rukundo. Hari ababijyamo bavuga bati ‘nzapfe cyangwa nzakire’ ugasanga ntawitaye kukurengera urukundo cyangwa urushako rwe.
Ukuri
ugomba kumenya ni uko urushako rwose rugira umupaka. Icyo bisaba gusa ni
uruhererekane rw’ibikorwa runaka ngo rugere ku ndunduro yarwo. Niyo mpamvu
umuntu wese uba ashaka kuba umunyamuryango aba agomba kugira ubumenyi bwihariye
kugira ngo bigende neza.
Urukundo
cyangwa urushako ni nk’ururabo rusaba kurubagarira no kurwuhira kugira ngo
rugume kubaho kandi rutoshye. Ibi ni ngombwa ku mpande zose ariko muri iyi
nkuru turibanda cyane ku bagore ibyo bakora ngo basigasire urukundo.
Kunda
umugabo wawe: Ubundi ntamuntu ubana n’uwo atitaho, na nyuma yo gushyingiranwa
bikwiye gukomeza bityo bikarushaho kuba byiza. Niba umugabo wawe
yaragutoranyije mu bandi ugomba kubiha agaciro kuko kuguma guceceka bishobora
kugira ingaruka ku buryo agutekereza. Urukundo rwigarurira byose. Urushako rurimo
urukundo ntako rusa.
Umva
unuzuze inshingano zawe: Uretse gukunda umugabo wawe, kunda n’abana bawe ukore
akamaro k’umugore mu rugo. Ita ku bana,
ubashyigikire, umenye ibibazo byabo n’intege nke zabo bigufashe kubaba hafi.
Umugabo wawe ntaba yiteze ko uzananirwa izi nshingano uko byagenda kose. Ni
inshingano zawe cyane nk’uko n’umugabo wawe ari ize.
Irinde impaka zidasobanutse: Umugabo wawe si
malayika kuburyo yafata ibyemezo bizima igihe cyose. Aho kubishingaho imanza,
kuki utaceceka ngo ugaragaze ahari ikosa mu kinyabupfura? Kubivugaho mu buryo
bw’amafuti bishobora gutuma abibona nabi. Ugomba kumubera umwunganizi kurusha
kuba uwo muhanganye.
TANGA IGITECYEREZO