RFL
Kigali

Bizimana Yannick yahembwe nk’umukinnyi w’Indashyikirwa muri Rayon Sports mu Ugushyingo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/12/2019 22:24
0


Itsinda ry’abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri Fan club yitwa ‘March’ Generation’ n’umuterankunga mukuru wa Rayon Sports ‘Skol Brewery Ltd Rwanda’ bahembye Bizimana Yannick ukina mu gice cy’ubusatirizi nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu Ugushyingo 2019.



Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hahembwe umukinnyi witwaye neza mu kwezi gushize k’Ugushyingo, igikorwa cyabereye ku kibuga cy’imyitozo Rayon Sports isanzwe ikoreraho giherereye mu Nzove, igikorwa cyatangiye mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, kikaba cyaratangijwe n’itsinda ry’abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri ‘March Generation’ Fan Club,  giterwa inkunga n’Uruganda rwa Skol rwenga ibinyobwa, kikaba ari igikorwa ngarukakwezi.

Bizimana Yannick akaba yahembwe  ibahasha irimo ibihumbi 100 Frw, igikapu cya Skol n’umupira wo gukina ndetse n’umutaka. Muri uku kwezi uyu musore ukina asatira muri Rayon sports yari ahanganiye ibihembo na myugariro Rugwiro Herve nawe wigaragaje cyane mu bwugarizi bwa Rayon Sports ndetse na Iranzi Jean claude ukina ku ruhande rw’ibumoso mu gice cy’ubusatirizi bwa Rayon Sports.

Si iki gihembo gusa Yannick yahawe, kuko yanahawe ibahasha irimo ibihumbi ijana by’amanyarwanda, yari yemerewe na Fan Club yitwa ‘Gikundiro Lovers’ ubwo bari bamubwiye ko natsinda igitego ku mukino Rayon Sports yakinnye na Heroes, muri uyu mukino Yannick yaratsinze, nabo bakaba basohoje amasezerano.

Kuva shampiyona yatangira muri uyu mwaka w’imikino iki ni igihembo icya kabiri gitanzwe, igiheruka cyatanzwe mu Ukwakira, gihabwa Nizeyimana Mirafa.

Nyuma yo guhabwa igihembo, Bizimana Yannick, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe, avuga ko iki gihembo kimuhaye imbaraga zo gukora cyane anashimira abafana badahwema kubereka urukundo.

Yagize ati ”Ni ibintu binshimishije cyane, sinatekerezaga ko nabigeraho ariko kubera Imana ikomeza kumpa gutsinda mbigezeho, ubu bimpaye imbaraga nyinshi cyane zo gukora kuruta izo nari mfite. Ndashimira abafana ba Rayon Sports badahwema kutwereka urukundo, kuko mubyo dukora byose baba baturi inyuma badushyigikiye”.

Igikorwa cyo gutora umukinnyi witwaye neza mu kwezi muri Rayon Sports kigirwamo uruhare n’abafana ba Rayon Sport 100%, kuko aribo bitorera umukinnyi wabanyuze.

Bizimana Yannick ari gukina umwaka we wa mbere muri Rayon Sports nyuma yo kugurwa avuye muri AS Muhanga yigaragarijemo mu mwakaushize w’imikino, mu Ugushyingo Yannick yatsindiye Rayon Sports ibitego 2, ku mukino wa AS Muhanga.


Rugwiro Herve wahataniraga iki gihembo aganira na Michael sarpong

 

Iranzi Jean Claude aganira na Eric Iradukunda 'Radu'


Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n'abafana benshi ba Rayon Sports


March Generation Fan Club nayo yahembye indashikirwa zayo


Yannick Bizimana yahembwe na MG Fan Club na Skol nk'umukinnyi wigaragaje muri Rayon Sports



Yannick Bizimana ari kumwe na Sekamana Maxime na Mugisha Gilbert wavuze ko ari zo nshuti za mbere agira muri Rayon Sports


Abakinnyi bose ba Rayon Sports bafata ifoto bari kumwe na Yannick







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND