RFL
Kigali

Sunny yakoresheje Mister Africa 2018 mu mashusho y'indirimbo ye 'Navimba' yakoranye na Nandy

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:11/12/2019 17:13
0


Umuhanzikazi nyarwanda uba muri Kenya, Sunny, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Navimba” yakoranye na Nandy wo muri Tanzaniya yifashisha Calisah wabaye Mister Africa International 2018 mu mashusho yayo.




Iyi ndirimbo yakozwe na Kimambo Beats naho amashusho atunganywa na Joowzey usanzwe akorera abahanzi bakomeye muri Tanzaniya barimo Nandy, Barnaba Classic Hamisa Mobeto n’abandi benshi.

Iyi ndirimbo Sunny yayihuriyemo n’umukobwa ukunzwe cyane muri Tanzaniya mu ndirimbo nka “Ninogeshe”, “Kivuruge” n’izindi. Mu mashusho yayo Sunny yahisemo gukoresha umusore w’ibigango Calish wanabaye uwa mbere mu irushanwa ry’ubwiza rya Mister Africa International.

Navimba ni indirimbo ya kabiri Sunny akoranye n’umuhanzi wo muri Tanzaniya, nyuma ya Wawone yakoranye na Aslay. Sunny ni umukobwa wigaragaje cyane muri uyu mwaka wa 2019 bitewe n’udukoryo twa buri munsi ahorana kuruta indirimbo akora.

Ajya kwamamara byatangiye avuga ko yibagiwe ikinyarwanda kuko amaze imyaka aba muri Thailand, yadukana imvugo “birangola” birangira anayikozeho indirimbo nayo yavugishije benshi ubwo yatindaga gusohoka agashinja Bruce Melodie bayikoranye kuyimwima. Iyi ndirimbo iri mu zakunzwe cyane muri 2019, Sunny avuga ko yamutwaye agera ku bihumbi $30. 

Nyuma y’aho yakoze iyitwa “Property” ari wenyine, ariko yabaye urwenya kuruta uko ari indirimbo bitewe n’uburyo uyu mugore wasamye ku bw’amayobera yaririmbye nabi cyane nk'uko bihamywa na bamwe mu bakunzi b'umuziki. 

Kuri ubu Sunny abarizwa muri Kenya aho akorera ubucuruzi bw’imyenda n’amavuta.

Sunny yifashishije Calish wabaye Mister Africa International 2018

Nandy uri mu bakunzwe muri Tanzaniya yakoranye indirimbo na Sunny

REBA NAVIMBA YA SUNNY NA NANDY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND