RFL
Kigali

FERWAFA yashyiriyeho umupaka amakipe arindwi yemereye gukina Shampiyona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/12/2019 15:21
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamaze kwemerera amakipe arindwi yari yarangiwe kwitabira shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, ariko amenyeshwa ko atemerewe kuzamuka mu gihe cyose yabikoreye.



Mu cyumweru gishize ni bwo FERWAFA yari yatangaje ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mwaka w’imikino 2019/2020 izitabirwa n’amakipe 13 gusa, aho amakipe arimo Intare FC, Aspor FC, Gasabo United, Sorwathe, Rugende, Miroplast na Kirehe FC zari zangiwe kwitabira iyi shampiyona kubera kutuzuza ibyangombwa bisabwa na FERWAFA, byumwihariko  icyitwa Club Licensing.

Nyuma yo kumenya ko bangiwe kwitabira shampiyona muroi uyu mwaka, amakipe yari yangiwe yarajuriye, nyuma yo gusuzuma ubujurire bw’aya makipe FERWAFA yasanze bufite ishingiro, maze yemererwa kuzitabira shampiyona  ariko yamburwa bumwe mu burenganzira andi makipe afite kandi bukomeye cyane bwo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryageneye amakipe arindwi yari yarangiwe kuzitabira shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, harimo ko nyuma yo gusuzuma ubujurire bwabo bemerewe  gukina iyi shampiyona ariko batemerewe kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu gihe babikoreye.

Biteganyijwe ko aya makipe ari buze kongera guhabwa gahunda nshya y’uko aya makipe azahura, ni nyuma ya tombola iteganyijwe kuri uyu mugoroba ku cyicaro cya Ferwafa, shampiyona yo ikazatangira mu mpera z’iki cyumweru.

Ibaruwa aya makipe yandikiwe na FERWAFA iyamenyesha umwanzuro wo kuzitabira



Kirehe FC yemerewe gukina icyiciro cya kabiri ariko ntiyemerewe kuzamuka


Intare zizakina icyiciro cya kabiri ariko ntizemerewe kuzamuka


Sorwathe yahoraga ikomanga mu cyiciro cya mbere uyu mwaka ntiyemerewe kuzamuka mu cya mbere


Byose biraha amahirwe Amagaju FC yo gukora cyane kugira ngo azasubire mu cyiciro cya mbere





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND