Abahanga mu by’ubuzima bavumbuye ko burya kugira amabuno manini ari ikimenyetso cy’ubwenge ndetse n’ubuzima bwiza.
Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Oxford ku
bagore 16,000, bwasanze abafite amabuno manini bafite ubuzima bwiza kuko bafite
ubushobozi bwo kuringaniza isukari mu mubiri igahinduka bityo ntibabe banarwara
diabete n’izindi ndwara. Ikindi ni uko ngo ari abahanga nubwo ikigero cya
cholesterol yabo ari nkeya kuruta abandi.
Uwayoboraga ubu bushakashatsi Prof. Konstantinos
Manolopoulos, avuga ko kwibika kw’ibinure mu mubiri ari byiza cyane kuko bituma
umubiri ugira ubuzima bwiza ari nabyo usangana abantu bafite amabuno manini.
Ikindi gitangaje ni uko abagore bafite amabuno manini
babyara abana b’abanyabwenge cyane bitewe na omega3 iba yitekeye muri ayo
mabuno, ifasha cyane mu kurinda indwara zifata umutima, gufasha ubwonko gukora,
agahinda gakabije n’ibindi.
Uretse ibyo kandi, abagore bafite amabuno manini
bagira amahirwe yo kubaho igihe kirekire kandi burya ngo ni abanyamahirwe cyane
kuko bagira impano yo guhirwa mu byo bakora byose.
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO