RFL
Kigali

Menya abakinnyi 10 ba mbere bakize kurusha abandi muri NBA 2019

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/12/2019 9:09
1


Nta banga ririmo, Siporo ni kimwe mu bice bifite amafaranga menshi muri iki gihe ku isi, haba muri Basketball, Formula 1, mu mupira w’amaguru cyangwa mu yindi mikino. Iyo ukinnye muri shampiyona nziza mu mukino uwo ari wo wose, uguha amafaranga utazamara ku buryo wazanayaraga ubuvivi.



Imwe muri shampiyona ihemba neza kurusha izindi zose mu mikino itandukanye ku isi ni NBA, ikaba ari shampiyona y’umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi ni shampiyona imenyereweho gukinwa n’abakinnyi bamamaye bafite ibigwi bikomeye muri uyu mukino bituma n'iyo agiye guhembwa, afata umushahara utubutse.

Shampiyona ya NBA ni imwe muri shampiyona zikunzwe kuri iyi si, uretse abanyamerika, isi yose iba ihanze amaso ibihangange bikina mu makipe akunzwe cyane ku isi arimo; Lakers, Clippers, Celtics Raptors n’ayandi. Umukino umwe gusa uhuza aya makipe agaciro kawo nako kaba kari hejuru kuko ari shampiyona yinjiza amafaranga menshi na cyane ko  inafite abaterankunga benshi.

Kuba NBA irimo amafaranga menshi, abakinnyi bagahembwa menshi, byatumye dukora ubushakashatsi ndetse n’ubusesenguzi kugira ngo tubamare amatsiko, ku bakinnyi 10 ba mbere muri NBA batunze amafaranga menshi kurusha abandi.

10. KEVIN GARNETT - $120 MILLION


Nubwo Kevin Garnett yaresezeye burundu muri uyu  mukino wamuhinduye umuherwe ukanamuha kumenyekana ku isi yose, gusa ariko azahora yibukwa mu mateka ya Basketball nk’umwe mu bakinnyi bakinaga basatira b’ibihe byose. Akaba yaratangiye gukina mu mwaka wa 1995 asezera mu mwaka wa 2016 amaze gukina Season 21 muri NBA. Akaba yarakiniye amakipe arimo Boston Celtics, Brooklyn Nets. Garnett afite ubutunzi bungana na Miliyoni 120 z’amadorali ya Amerika, yakuye mu gukina muri NBA.

9. GRANT HILL - $180 MILLION


Grant Hill w’imyaka 47 wavukiye akanarererwa Dallas muri Texas,  kuri ubu yasezeye burundu kuri uyu mukino, uyu mugabo yakiniye amakipe ane muri NBA arimo the Detroit Pistons, Orlando Magic, Phoenix Suns, na Los Angeles Clippers. Mu gihe yari umukinnyi yagiranye amasezerano yo kwamamaza inganda zitandukanye zirimo Addidas, Sprite, McDonald's, na Nike. Grant Hill afite umutungo ungana na Miliyoni 180 z’amadorali ya Amerika.

8. DAVID ROBINSON - $200 MILLION


David Robinson w’imyaka 54 wavukiye mu mujyi wa Florida, yabaye umukinnyi ukomeye cyane muri NBA, akaba yaranabaye mu gisirikali cya Amerika,  akaba yari yarahawe akabyiniriro ka “Admiral”, yamenyekanye cya mu ikipe ya San Antonio Spurs nk’imukinnyi wari uyifatiye runini cyane. David ni umwe mu bakinnyi ba NBA bafite umutungo utubutse kuko afite Miliyoni 200 z’amadorali ya Amerika.

7. HAKEEM OLAJUWON - $200 MILLION


Olajuwon wavutse mu mwaka wa 1963 avukira mu gihugu cya Nigeria, ni umwe mu bakinnyi banditse amateka muri NBA, haba ku bihembo yahawe ndetse n’uduhigo yagiye ashyiraho, yabaye umwe mu ba Star muri NBA cyane dore ko yari yarahawe akazina ka “The Dream”, yari umukinnyi wakoreshaga ubwenge cyane ndetse kuri ubu akaba afatwa nk’umukinnyi w’ibihe byose. Uretse kubera abandi urugero ni umukinnyi wa Basketball ufite umutongo ubyibushye kuko afite Miliyoni 200 z’amadorali ya Amerika.

6. SHAQUILLE O’NEAL - $400 MILLION


O’Neil ni umugabo wavukiye muri New Jersy nyuma aza kumenyekana kubera impano itagereranwa yari afite mu mukino wa Basketball. Umwuga we muri NBA yawutangiye mu mwaka wa 1992, awutangirira muri Orlando Magic, nyuma aza kujya muri LA Lakers, Miami Heat, Boston Celtics n’izindi.

Shaquille O’Neil uretse gukina muri NBA yari afite utundi tuntu tumwinjiriza amafaranga, harimo umuziki, gukina Film n’ibindi byatumye kuri ubu afite umutungo ungana na Miliyoni 400 z’amadorali ya Amerika.

5. LEBRON JAMES - $480 MILLION


Lebron James cyangwa King James ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bagaragara kuri uru rutonde, ndetse akaba ari nawe mukinnyi w’ibihe byose muri Basketball mu guhembwa amafaranga menshi. King James yatangiye gukina muri NBA mu mwaka wa 2003 akinira ikipe ya Cleveland Cavaliers, James kandi yakiniye Miami Heat kugera mu mwaka wa 2018 ubwo yerekezaga muri LA Lakers.

Kimwe n’abandi bakinnyi bagaragara kuri uru rutonde Lebron James afite ahandi hantu akura amafaranga yiyongera ku yo ahembwa harimo nko kwamamaza, kuri ubu afite umutungo ubarirwa muri Miliyoni 480 z’amadorali ya Amerika.

4. KOBE BRYANT - $500 MILLION


Kobe Bryant ni rimwe mu mazina azahora yibukwa muri NBA. Ni umwe mu bakinnyi bayoboye abandi mu gutanga imipira myinshi yavuyemo amanota (Assist), kuva yayigeramo mu mwaka wa 1996.

Mu gihe kingana n’imyaka 10 Brayant yakiniye Los Angeles Lakers, ikaba ari ikipe yazamuye urwego rwe rw’imikinire inamwubakira amateka nawe ayubakira ayandi. Ku myaka 41 Kobe Brayant arabarirwa umutungo ungana na Miliyoni 500 z’amadorali ya Amerika, yakuye muri NBA, kwamamariza sosiyete zitandukanye, gukina filime ndetse no kugaragara cyane ku matelevision.

3. MAGIC JOHNSON - $600 MILLION


Iyo tuvuga abakanyujijeho, ntibitungurana iyo wumvisemo izina rya Magic Johnson wavutse yitwa Earvin Johnson nyuma akaza guhindura amazina, ni umukinnyi w’ibihe byose muri NBA.

Johnson wakiniye Los Angeles Lakers season 13, nyuma akaza no kuyibera umutoza, yamenyekanye mu bikorwa bitandukanye harimo nko kuba umuvugizi mu kurwanya HIV/AIDS n’ibindi bitandukanye.

Ku myaka 60 y’amavuko, Magic arabarirwa muri Miliyoni 600 z’amadorali ya Amerika.

2. JUNIOR BRIDGEMAN - $600 MILLION


Iri ni izina ritamenywa mu kibuga n’urubyiruko rugifite imyaka mike, kuko uyu yabaye umukinnyi ukomeye cyane muri NBA mu gihe cye, akaba umwuga we muri NBA yarakiniye ikipe imwe gusa, yawutangiriye anawurangiriza muri Milwaukee Bucks.

Uretse amafaranga yakuye muri NBA, Bridgeman ni umucuruzi ushakisha amafaranga ahantu hose hashoboka, akaba afite Restaurant ya Chili iri muri Amerika hose, akaba kandi afite n’imigabane mu ruganda rwa Coca-Cola. Kuri ubu abarirwa muri Miliyoni 600 z’amadorali ya Amerika.

1. MICHAEL JORDAN - $1.9 BILLION


Ntibyoroshye gutekereza uwaba ayoboye uru rutonde, gusa biragoye kwiyumvisha uzavana ku mwanya wa mbere w’abakinnyi bakize kurusha abandi muri NBA, icyamamare  Michael Jordan ugejeje ku myaka 56 y’amavuko.

Michael Jordan ntawushidikanya ko ari we mukinnyi uzahora wibukwa ibihe byose muri NBA, kuko ibyo yakoze ndetse n’ibigwi afite kugeza magingo aya, ntawurabasha kubigezaho, haba mu makipe yakiniye, harimo Chicago Bulls ndetse na Washington Wizards.

Ni umwe mu bagabo bamamaje uruganda rwa NIKE cyane, kuri ubu akaba abarirwa ku mutungo ungana na Miliyari 1.9 z’amadorali ya Amerika, bigoye cyane ko hari umukinnyi wazayagezaho mu myaka ya vuba.


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • carter4 years ago
    mwiriwe!ko mutashyiezmo ba kevin durant na james harden kandi nabo hano harimo abo barusha!?





Inyarwanda BACKGROUND