Ubusanzwe,umugore azwiho kugira impuhwe z’abana be kugeza ubwo yabakorera ibishoboka byose ngo bagubwe neza haba mu kubagaburira, kubakorera isuku, kubakunda akabibereka no guhora yifuza kugumana na bo umwanya iteka, kuri uyu mugore rero siko bimeze kuko yahisemo kubica nabi kuko bamubanganiraga
Louise Porton ufite imyaka 23 y’amavuko wo mu Bwongereza yabanaga n’abana
be babiri b’abakobwa ariko batabana na se, akazi asanzwe akora twavuga
ko ari ukwicuruza aho yahuraga n’abagabo batandukanye bakaryamana bakamuha amafaranga.
Uyu mugore avuga ko yishe umwana we wa mbere w'imaka 3 noneho nyuma y’ibyumweru bibiri yica uwa kabiri wari ufite umwaka n’amezi 5 gusa, maze akajya ahamagara ambulance ngo zimufashe kujyana abana kwa muganga abeshya ko bari barwaye
Akimara gufatwa na polisi, uyu mugore avuga ko yahisemo
kwica abo baziranenge kuko bamubuzaga guhura n’abagabo be uko abishaka ndetse
ngo banatumaga atabasha gukora imibonano mpuzabitsina igihe abishakiye.
Nyuma yo gukora ubu bwicanyi, uyu mugore yakatiwe
imyaka 32 y’igifungo, se w’aba bana wari warabujijwe uburenganzira bwo kubasura,
yaguye muri koma amaze kumva ko abakobwa be babiri bishwe na nyina ubabyara.
Src: the sun.co.uk
TANGA IGITECYEREZO