RFL
Kigali

Ari wowe wakora iki? Yabeshye umugabo we ko agiye kwa Sekuru bahurira muri hoteli

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:10/12/2019 13:16
1


Umugabo yize amayeri yo kugerageza ubudahemuka bw’umugore we amuteretera kuri Facebook bigera ubwo bahurira muri hoteri. Umugore yamusabye imbabazi ariko n’ubu umugabo ntarabyakira. Ari wowe wakora iki? Soma iyi nkuru utubwire icyo wakora wenda byafasha abandi bantu bahura n’iki kibazo.



Uyu mugabo yafunguye konti yindi ku rubuga rwa facebook ateretana n’umugore we kugeza bahanye gahunda yo guhurira muri hoteri. Ikinyamakuru aregialedis.com kivuga ko uyu mugabo n’uyu mugore bari basanzwe bandikirana kuri facebook. 

Umugabo akora indi konti y’ibanga asaba ubushuti umugore we kugira ngo arebe ko ari umwizerwa. Ngo muri uku guteretana bagiye bohererezanya amafoto ariko umugore atazi ko uwo bateretana ari umugabo we. Ngo yajyaga anamwoherereza amafoto yambaye ubusa.

Haciyeho iminsi uyu mugabo yasabye uyu mugore ngo basohokane muri hoteli saa mbili z’ijoro abona umugore arabyemeye. Bahanye umunsi umugabo akomeza gutegereza ko umunsi ugera ari nako baguma kubwirana amagambo y’urukundo.

Ku munsi wo guhurira muri hoteli, umugore yakoze akazi ko mu rugo vuba arangije ahamagara umugabo we kuri telefone amubwira ko afite gahunda yo kujya gusura sekuru. Umugabo arabyemera ati “Ubansuhurize”.

Umugabo yagiye kuri hoteri bagombaga guhuriramo afata icyumba mbere asiga abwiye ushinzwe kwakira no kuyobora abinjira muri hoteli ko umugore uza amubaririza bamumugezaho.

Umugore n’amatsiko adasanzwe yagiye kuri hoteri afunguye icyumba asanga ni umugabo we uryamyemo akubitwa n’inkuba. Umugabo aramubaza ati “Cherie urakora iki hano? Aha niho kwa sokuru?”

Umugore yaguye mu kantu abura icyo kuvuga ariko yihagaraho ati {Ahubwo wowe urambwira icyo waje gukora hano?”

Umugabo yahise akuramo telefone amwereka ikiganiro bagiranye kuva bahurira kuri facebook amwereka n’amafoto yagiye amwoherereza yambaye ubusa, umugore aca bugufi arapfukama asaba imbabazi.

Uyu mugabo abaye ari wowe wakora iki? Wamubabarira? Wakomeza gukunda umugore wawe nka mbere?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyomugabo Gilbert4 years ago
    Ok murakoze kutugezaho iyo nkuru umva nge nawe ibye nange byahitako birangira kbs





Inyarwanda BACKGROUND