RFL
Kigali

Umutoza wa Heroes yeguye ku mirimo ye, nyuma yo kunyagirwa na Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/12/2019 9:47
0


Kuri iki Cyumweru tariki 08/12/2019, umunyaswede Stephen Johansson wari umutoza mukuru w’ikipe ya Heroes yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda, yeguye ku mirimo ye nyuma yo gutsindwa bikomeye na Rayon Sports ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 13, aho asize iyi kipe ku mwanya wa nyuma n’amanota umunani mu mikino 13.



Uwari umutoza mukuru w’ikipe ya Heroes FC Stefan Hansson, yahisemo gutandukana neza n’iyi kipe mu bwumvikane bw’impande zombi, nyuma yo gutsindwa umukino wa cyenda muri shampiyona y’u Rwanda, anyagiwe na Rayon Sports FC ibitego 4-1, mu mukino wabaye kuri iki cyumweru ukabera i Bugesera aho Heroes isanzwe yakirira imikino yayo .

Stephen w’imyaka 62 uvuka mu gihugu cya Sweden, yatangiranye na Heroes  umwaka w’imikino  wa 2019-2020 ikaba ikinira imikino yayo kuri sitade ya Bugesera FC, ariko ntabwo yabashije guhesha umusaruro mwiza iyi kipe yamwifuzagamo, cyane ko iniganjemo abakinnyi bazamukanye nayo mu cyiciro cya mbere mu mwaka ushize.

Ubwegure bw’uyu mugabo, yabutangaje nyuma y’umukino yatsinzwemo na Rayon Sports, abajijwe n’itangazamakuru  niba ataba yirukanywe, cyane ko hari n’amakuru yavugaga ko yari yahawe umukino umwe, ariko we yabyamaganiye kure ashimangira ko yeguye habayeho ubwumvikane hagati ye n’abakoresha be.

Mu magambo ye Stefan  yagize ati, “Uyu munsi wari wo mukino wanjye wa nyuma, ngiye iwacu. Yego namaze kwegura rwose, ntabwo nkiri umutoza wa Heroes FC. Neguye ku bwumvikane bw’impande zombi kuko umusaruro ntabwo ari mwiza.”

Kuba Heroes yarahisemo gukinisha abakinnyi bakiri bato bazamukanye nayo mu cyiciro cya mbere bavuye mu cya kabiri, umutoza Stephen asanga ariryo zingiro ry’umusaruro mubi iyi kipe ifite kuko ashimangira ko icyiciro cya mbere gikenera abakinnyi bakuru kandi bafite ubunararibonye.

Stephen Hasson asezeye nyuma y’imikino 13 yari amaze atoza Heroes, akaba yaratsinzemo imikino ibiri, anganya imikino ibiri, atsindwa imikino icyenda, akaba asize iyi kipe ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota umunani.

Uko amakipe ahagaze ku rutonde rw3a shampiyona nyuma y'umunsi wa 13







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND