RFL
Kigali

Umunya-Nigeria yegukanye ikamba rya Mister Africa International 2019

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:9/12/2019 9:49
0


Umusore wo muri Nigeria witwa Emmanuel Umoh ni we watowe nka Rudasumbwa w’Afurika mu irushanwa rya Mister Africa International 2019 ahigitse aband 14 bari bahaganye.



Iri rushanwa ryatangiye tariki 03 Ukuboza 2019 ryasojwe kuri iki cyumweru mu birori byabereye i Lagos muri Nigeria. Iri rushanwa ryitabiriwe n’abasore b’ibigango 15 baturutse mu bihugu bitandukanye  bose bahanganiraga kwitwa Rudasumbwa w’Afurika.

Iri rushanwa kandi ryagombaga kwitabirwa n’abasore bagera kuri 20 ariko bamwe barimo n’umunyarwanda, Twagira Prince Herny ntibabashije kuryitabira ku bw’impamvu zitandukanye.

Ababashije kujya mu mwiherero kuri iki cyumweru barushanijwe bwa nyuma hatorwa Emmanuel Umoh ukomoka muri Nigeria, akaba yaritabiriye iri rushanwa nk’uwahize abandi mu irushanwa rya  Mister Ideal Nigeria 2019.

Yasimbuye umunya-Tanzania Calisah Jiwa wari watowe mu mwaka ushize wa 2018, icyo gihe nta munyarwanda wari witabiriye iri rushanwa.

Ni ku nshuro ya munani hatowe umusore uhiga abandi ubwiza muri Afurika biciye mu irushanwa rya Mister Africa International. Muri izi nshuro zose u Rwanda rubitse ikamba rimwe ryazanywe na Ntabanganyimana Jean de Dieu mu 2017. Mu 2016 Moses Turahirwa yari yabaye igisonga cya mbere ndetse mu mwaka wakurikiyeho yashyizwe mu kanama nkempurampaka.

Mu 2018 na 2019 habaga hari abatoranyijwe kwitabira iri rushanwa ariko ku munota wa nyuma bakura uko bagenda bitewe n’ibibazo byo kubura ubushobozi bubagezeyo. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND