Ese hari ikintu kitagenda neza mu mubano wawe n'umuntu bigatuma nawe wumva udatuje? Ubwo icyo ni iki ? Ntudusige komeza usome iyi nkuru INYARWANDA yaguteguriye uramenya neza niba ikikubuza amahoro atari uko nawe wihatira kumukunda.
Vuba aha hari inshuti yanjye isanzwe
y'umukobwa yambwiye ko mugenzi we yayiganirije ku musore ushaka ko bakundana
ariko ngo uwo musore ni mwiza gusa ngo ntabwo yari yitegura kuba yabimwerurira. Mbese ngo ntabwo ashaka gukundana nawe vuba aha, ariko ngo bishobora
kuzaba. Yarambwiye ati" Ntabwo uriya musore ndamubonera umwanya nubwo ntacyo
atwaye ariko sinzi uko niyumva ubanza ahari igihe kitaragera. Sindamwiyumvamo,
ariko n'umuhungu mwiza. Ese ni bibi kuba ntabishaka ubu?
Mu by'ukuri uzagira ibiganiro byinshi n'abantu batandukanye bakubwire ko kwihatira gukunda umuntu akenshi biba nawe ubwawe utabizi mbese utazi neza ko ariyo si wibereyemo, ariko nubimenya ntuzazuyaza. Ntugatekereze ko rero ari wowe gusa bibaho ubuzima nta gisobanuro bugira. Niba rero umaze igihe kirekire mu mubano n'umuntu utarerurira, kurikira ibi bimenyetso 5 biragufasha kumenya niba koko wihatira guhorana n'uwo muntu.
1. "NI UMUSORE MWIZA ARIKO....."
"Mu by'ukuri ni umusore mwiza cyane ariko
njye mbona ntahita mubwira! Ndamukunda ariko sindashobora gutandukanya
urukundo mukunda"
Muri iyi si harimo abantu benshi cyane kandi
bose bakeneye urukundo, witegereza rero kuko nta muntu uzaguhitiramo adakurikije
amarangamutima ye. Muhungu menya ko umuhungu mugenzi wawe naguhitiramo
azakurikiza ibyiyumviro bye, wenda azareba umukobwa ufite amafaranga cyangwa
ufite isura nziza inyuma, ariko niba koko harI uwo wumva wihatira gukunda
ntuzamukureho amaso kura Aho izo mpamvu zose wibaza unatekereza amagambo nka:
Ariko ..., Uwabanza, ziriya nshuti zanjye zizabibona gute?.. n'ayandi nawe uzi
ukunda gukoresha.
2. WANGA
KUBABAZA ABANDI NK'UKO NAWE WANGA KUBABAZWA
Eeeeh! Ibi birumvikana cyane rwose, iyo ukunda umuntu biba bikomeye ko wamubabaza kabone nubwo we yaba akubangamira, amaze igihe kinini aguhatiriza ariko ukanga ukamuha umwanya mu buzima bwawe, ugahora wumva akubwira ko atabaho udahari n'ibindi bibi bizakwereka ko icyO usigaje arI ukwiyakira ukakira igihari ukamubwira ko nawe umukunda kuko ibyo tuvuze haruguru birahagije.
Mu buzima akenshi ku bakobwa biragoranye kubwira
umuntu ko umwitaho mu gihe utaramwerurira urukundo. Waragerageje umwima umwanya
uramubabaza ariko nawe wisanga wongeye kumubabarira. Shyira mu mutwe ko uko
mutinda gutyo ni nako muzababara mu gihe ku mpera hazabaho igituma utongera
kumwumva cyangwa we ngo akumve. Ubwo nawe icyo gukora uracyumva.
3.AMARANGAMUTIMA
YARAKURENZE
Ese ujya ugira umunaniro uterwa n'uko muba
muri kumwe agutereta? Ese hari Igihe wigeze urizwa n'amarangamutima yo
kumutekereza? Ni byo twese tugira intege nke ndetse n'imbaraga, ariko niba
waramaze kubona ko nta yandi maherezo fata umwanzuro. Niba utabyumva neza menya
ko nawe ubwawe wihatira kumukunda, bikore utaragera aho kubabara cyane. Urukundo
ni nk'umuhigi.
4.
WIBAZA NIBA AZAGUKUNDA NK'UKO UBISHAKA
Buriya rero abantu harI ubwo bareba umubano
wanyu bakabona ni mwiza mbese bakabona mwarahiriwe bamwe bazaza bababwira
uti"Mukomereze aho" nyamara bizaba ari Ibyo kukubabaza kuko bazaba basa
n'aho baguteye icyuma mu nkovu, gusa ibyo nubyumva ntubabare ukumva nta kibazo
muri wowe wagera ahantu wiherereye ukibaza uti "Ese koko arankunda? Icyo
gihe uzamenye ko nawe wihatira kumukunda. Uzibaze uti "Ese ubundi
ninkomezanya nawe nzishimira urukundo? Ese urukundo rwa nyarwo rubaho? Ariko
niba koko ubyibaza menya ko ufite umuhanda muremure wo kugenda.
5.
AGACE GATO KO MURI WOWE KIBWIRA KO UMUNSI UMWE AZARAMBIRWA.
Iyo wihatira gukunda umuntu rimwe na rimwe na
we agukunda hari igihe uvuga ngo "Reka mureke umunsi umwe azarambirwa
arekeraho kunyirukaho". Aha uba wishuka kuko nawe ubwawe hari ikintu kiri
muri wowe kiri kukubwira ko ugomba gutegereza akarambirwa. Ese ubundi kuki ? Ibonere
igisubizo ukurikije ibyavuzwe gusa ikiriho ni uko nawe umukunda mu ibanga.
Urukundo ntabwo byoroshye kumenya ururimi
rwiza rwo kuruvugamo (good language of love) kuko ruratangaje. Cyakora umutima
wawe uzawusangana ibimenyetso byo gukunda, akenshi uzajya ubisoma hano ku
INYARWANDA cyangwa se bibe ari bya bindi umuntu avukana. Ntugategereze kubabaza
uwo wakunze ngo wihagarareho kugeza mwembi mubabaye kandi waramaze gusoma iyi
nkuru.
TANGA IGITECYEREZO