RFL
Kigali

Zozibini wo muri Afurika y’Epfo yambitswe ikamba rya Miss Universe 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/12/2019 10:22
0


Umukobwa witwa Zozibini Tunzi w’imyaka 26 y’amavuko ukomoka muri Cape ho muri Afurika y’Epfo, yambitswe ikamba rya Miss Universe 2019. Yarangije Kaminuza mu bijyanye n'Ikoranabuhanga.



Ni mu birori byabaye mu ijoro ry’iki cyumweru tariki 08 Ukuboza 2019 bibera mu nyubako ya Tyler Perry Studios muri Atlanta ho muri Amerika. Yambitswe ikamba asimbura Catriona Gray wo muri Philippines wari umaranye umwaka iri kamba.

Uyu mukobwa igihe cye kinini akimara mu bikorwa byo kwita ku bandi. Afite intego yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho riva rikagera no kumenyekanisha ubwiza bw’umukobwa karemano. Avuga ko umukobwa/umugore akwiye guterwa ishema n’uko ari. 

Yambitswe ikamba nyuma y’uko arushije bagenzi be mu kwiyerekana muri ‘Bikini’, kwiyerekana mu makanzu maremare, no gusubiza ibibazo bitandukanye n’impamvu ari we ukwiye ikamba ry’ubwiza n’ubwenge. Ni ku nshuro ya 68 iri rushanwa riba, kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’abakobwa bo mu bihugu 90. 

Zozibini Tunzi, Miss Universe 2019, yagaragiwe n’ibisonga bibiri Madison Anderson wo muri Puerto Rico wabaye igisonga cya mbere na Sofia Aragon wo muri Mexico wabaye igisonga cya kabiri.

Sofia Aragon wo muri Mexico yavuze ko umukobwa akwiye gutinyuka agakoresha ubwiza bwe mu ntego yihaye, bitabaye ibyo ngo byaba ari ‘ingunguru irimo ubusa’.  

Madison Anderson wo muri Puerto Rico, yavuze ko kwitabira irushanwa rya Miss Universe atari inzozi ahubwo ko yabikoze kugira ngo agere ku ntego yihaye.

Nyuma yo kwambika iri ikamba, Tunzi yatangaje ko yakuriye mu gace aho umukobwa nkawe w'uruhu n'imisatsi nk'ibye yafatwaga nk'utari mwiza. Yavuze ikamba yegukanye rigiye gutuma imitekerereze nk’iyi irangira kandi ko abana bakwiye kumureba bakabona ‘isura yabo muri we’.

Ni ku nshuro ya Gatatu umukobwa wo muri Afurika y’Epfo yegukana ikamba rya Miss Universe. Tunzi yaciye agahigo aba umwirabura wa mbere utsindiye iri kamba kuva mu mwaka wa 2011, icyo gihe ryegukanwe na Lopes Leila wo muri Angola.

Miss Universe iri mu marushanwa ane y’ubwiza akomeye ku rwego rw’Isi nka Miss World, Miss Earth na Miss International.

Zozibini wo muri Afurika y'Epfo yambitswe ikamba rya Miss Universe 2019

Inseko ya Zozibini nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Universe ahigitse abakobwa bo mu bihugu 90

Tunzi yambitswe ikamba n'umunya-Philippines yasimbuye

Yambitswe ikamba rigizwe n'amabuye 1,770 ya Diamond

Uhereye ibumoso: Umunya-Puerto Rico wabaye igisonga cya mbere, Zozibini Tunzi wambitswe ikamba rya Miss Universe 2019 n'umunya-Mexico wambitswe ikamba ry'igisonga cya kabiri







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND