RFL
Kigali

KNC yatanze ubutumwa bukomeye ku makipe yo mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutsindwa na APR FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/12/2019 16:22
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Ukuboza 2019, kuri Stade ya Kigali APR FC yahatsindiye Gasogi United ibitego 3-2, mu mukino wari ukomeye wo ku munsi wa 13 muri ‘Rwanda Premier League’ 2019-2020, waranzwe no kudahuza ku byemezo bimwe na bimwe by’umusifuzi, ariko urangira APR FC igumye ku mwanya wa mbere, Gasogi United isubira inyuma ho umwany



Igitego cya mbere cya APR FC cyateje umwuka mubi hagati y’impande zombi,  byanatumye Tidiane Kone wari wicaye ku ntebe y’abasimbura yerekwa ikarita y’umuhondo, ku ruhande rwa Gasogi bemezaga ko habayemo kurarira, mu gihe umusifuzi yemeje ko nta kurarira kwabayeho. Nyuma yo kwitegereza amashusho umukino urangiye  basanze nta kurarira kwabayeho, bemeranya ku cyemezo umusifuzi yafashe.

Umuyobozi wa Gasogi United  Bwana KNC, yari yizeye aya manota atatu mbere y’umukino, ariko iminota 10 ya nyuma icyizere yari afite kirayoyoka nyuma yuko APR FC yishyuye igitego igahita inatsinda igitego cy’intsinzi yashimiye APR, yemeza ko amahirwe atari ku ruhande rwa Gasogi uyu munsi.

Yagize ati,” “ Nashimira ikipe ya APR FC ku manota 3 ibonye, bigaragara ko uyu munsi amahirwe yari ku ruhande rwabo.” KNC aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino.

“Urebye uko umukino wagendaga kuba batubonyemo ibi bitego n’ubwo habayemo udukosa ducye ku ruhande rwacu, navuga ko ari amahirwe cyane kuri bo kubona amanota 3 yose.”

Uyu muyobozi kandi yakomeje avuga ko kubona amanota atatu kuri Gasogi bigoranye abafana ba APR FC bakabyina nk’abatwaye igikombe  bigaragaza ubuhangange bwa Gasogi, aboneraho no gutanga ubutumwa bukomeye ku makipe yo mu cyiciro cya mbere.

Yagize ati, “Ibi bibereye hano birerekana ko Gasogi ari ikipe ikomeye cyane. Reba ukuntu abafana ba APR FC bishimye ukuntu bari kubyina nkabatwaye igikombe, ibi byose ni ibyerekana ko aya manota abashimishije bikabije bikomeza no gushimangira ubuhangange bwa Gasogi  United.”

“Ndanashaka gutanga ubutumwa ko ikipe itaradukuyeho amanota mu gice kibanza cya shampiyona ishatse yakura amaso  kuko mu mikino yo kwishyura tuzongeramo byibura abakinnyi 2 b’abanyamahanga bakora ikinyuranyo, ubwo bizaba birangiye nta kipe izapfa kongera kudutsinda.”

Gutsinda Gasogi United byafashije APR Fc kuguma ku mwanya wa mbere aho yagize amanota 31, ikaba yahise irusha Rayon Sports na Police FC ziyikurikiye amanota 6. Gasogi United yamanutseho umwanya umwe ubu oikaba iri ku mwanya wa 9 ikaba ifite amanota 17.


Online Fan Club yishimana n'umutoza Adil banageneye impano


Mugunga Yves watsindiye APR FC igitego cya kabiri


Muganza Isaac watsindiye Gasogi United ibitego bibiri





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND