Abatuye mu mujyi wa Rwamagana basoje icyumweru mu munezero mwinshi nyuma yo gutaramirwa n’abahanzi b’ibyamamare batandukanye barimo Riderman Jay Polly na Marina mu gitaramo 'Izihirwe na Muzika' cyateguwe na MTN Rwanda.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2019, abantu babarirwa mu bihumbi bakoraniye ku kibuga cya Polisi mu Mujyi wa Rwamagana mu gitaramo cya Izihirwe na Muzika. Ni igitaramo cyari kibaye nyuma y’icy’i Rubavu, Huye na Musanze, kikaba ari icya nyuma cyari kibereye mu ntara.
Nk’ibisanzwe Izihirwe na
Muzika yaranzwe n’amarushanwa y’Aba DJs bo muri aka gace, aho uwitwa DJ Bably ari
we wahize abandi bose bari bahanganye akegukana amafaranga ibihumbi 200.
Habaye kandi irushanwa ryo kuririmba ryegukanywe n’umuraperi witwa Mr X nawe akaba yahawe amafaranga ibihumbi 100. Si aba gusa batashye imifuka yabo ibyimbyemo amafaranga kuko hari abahawe amahirwe yo kwinjira mu kabati k’amafaranga maze bakayora ayo bashoboye.
Umwe mu batsinze ni
umusore ufite ubumuga bw’ukuguru, yinjiye mu kabati k’amafaranga yifuza
ibihumbi 40 gusa ariko avamo ayoye agera ku bihumbi 140, avuga ko MTN Rwanda
imuhinduriye ubuzima kuko agiye gutangiza umushinga umubyarira inyungu.
Ati “Ubundi nsanzwe nkora
amasambusa, ariko nari mfite igitekerezo cyo gushinga salon de coiffure ariko
narabuze ubushobozi. Aya mafaranga rero ngiye kuyifashisha ntangira umushinga
wanjye.”
Hari undi wahembwe
miliyoni imwe mu gihe undi mugore yahembwe ibihumbi 300 babikesha gukoresha cyane MTN
Mobile Money bikaba byarabahesheje amahirwe yo gutsinda muri poromosiyo ya
Izihirwe na MTN.
Nk’uko MTN Rwanda
yiyemeje gufatanya Polisi y’u Rwanda mu kurwanya impanuka zo mu muhanda muri
gahunda ya “Gerayo Amahoro” hatanzwe n’ubutumwa bushishikariza abantu
gukurikiza amategeko y’umuhanda.
Byari kandi ibyishimo
bikomeye ku baturage b’i Rwamagana bataramiwe n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda
barimo umuhanzikazi Marina wari utaramiye ku ivuko ku nshuro ya mbere ndetse
abantu baho bamweretse ko batewe ishema nawe kandi bamwishimiye.
Uretse Marina hari
umuraperi Jay Polly nawe ubarizwa muri The Mane wishimiwe ku rwego rwo hejuru
mu ndirimbo ze zirimo “Too Much”, “Deux Fois Deux”, “Ku Musenyi” n’izindi.
Rwamagana hasaga n’ahahariwe
injyana ya Hip Hop hari umuraperi wari uherekejwe na Siti True Karigombe
wamwunganiraga mu ndirimbo ze zirimo “Bombori Bombori”, “Igitagaza”, “Horo” ku
buryo babayinnye ivumbi rigatumuka.
Iki gitaramo cyasojwe na
DJ Marnaud wacuranze indirimbo n’iz’abandi bahanzi ariko zikunzwe kandi
zinabyinitse.
Ibitaramo bya Izihirwe na
MTN bizarangira tariki 20 Ukuboza 2019 mu mujyi wa Kigali aho hazaba hatumiwe
umuhanzi ukomeye muri Ghana, Magnom wamamaye cyane mu ndirimbo yise “My Baby”.
MTN kandi yatangije ubukangurambaga bw’ukwezi kwahariwe Mobile Money aho bakangurira abakiriya babo kwishyura bakoresheje telefone mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo kugabanya ihererekanywa ry’amafaranga mu ntoki.
Marina yishimiye gutaramira ku ivuko
DJ Marnaud ku rubyiniro rw'i Rwamagana yahacanye umucyo
Umugaba mukuru w'Ibisumizi Riderman yishimiwe cyane
Siti True Karigombe ufasha Riderman ku rubyiniro
Umuraperi wiyise X yatsindiye ibihumbi 100
Amafaranga bahitaga bayacyura
DJ Bably yahize abandi mu kuvanga imiziki
Jay Polly yishimiwe n'ab'i Rwamagana
Jay Polly na Marina bafatanyije kuririmba indirimbo bahuriyeho
Abantu bari benshi cyane
Abayoye amafaranga ngo agiye kubahindurira ubuzima
MTN yatanze ibihembo birimo na Telefone
Polisi y'u Rwanda yakanguriye abantu kubahiriza amategeko y'umuhanda
AMAFOTO: Mugunga Evode/ INyarwanda Art Studio
TANGA IGITECYEREZO