RFL
Kigali

Tania Muvunyi ukundana na Rwabugiri Umar ahagarariye u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2019

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:7/12/2019 13:43
0


Tania Mutoni Muvunyi wamenyekanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018, akaba n’umukunzi w’umunyezamu wa APR FC, Rwabugiri Umar, ari mu bahatana mu irushanwa rya Miss Africa Calabar 2019.



Miss Africa Calabar ni irushanwa ry’ubwiza ritegurwa na leta ya Cross River yo muri Nigeria rikaba rigiye kuba ku nshuro ya kane.

Ubuyobozi bwaryo bwamaze gushyira hanze urutonde rw’abakobwa  bazaryitabira barimo n’umunyarwandakazi Muvunyi Mutoni Tania umaze iminsi akundana n’umunyezamu wa APR FC Rwabugiri Umar.

Uyu mukobwa kandi yigeze guhatana mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ariko ntiyarenga ijonjora ry’ibanze ryabereye mu mujyi wa Kigali. Nyuma y’aho yibasiye abagize akanama nkempurampaka arabatuka avuga ko bamurenganyije.

Mu mwaka ushize yatowe nk’umunyamideli mwiza mu irushanwa ribera kuri interineti ryitwa Most Beautiful Queen In Africa 2018.

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rugiye kwitabira irushanwa rya Miss Africa Calabar. Mu 2018 Fiona Muthoni Naringwa yagiyeyo ndetse aba agisonga cya mbere, mu 2018 hagiyeyo Irebe Natacha Ursule ataha amara masa.

Iry’uyu mwaka wa 2019 rizasozwa tariki 27 Ukuboza 2019 nyuma y’umwiherero uzamara ibyumweru bibiri. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Ubumuntu”. 

Tania ahagarariye u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2019





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND