RFL
Kigali

MU MAFOTO: Abanyeshuri barangije amasomo muri Kaminuza ya Mount Kenya basabwe kwihangira imirimo

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:7/12/2019 20:12
0


Abanyeshuri barangije kwiga ibyiciro bitandukanye muri Kaminuza ya Mount Kenya, basabwe gutekereza kwihangira imirimo kugira ngo biyubakire ejo habo heza.



Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza mu Mujyi wa Kigaliuhuririna n’uwabereye muri Kenya ku cyicaro gikuru cya Kaminuza ya Mount Kenya aho abagera ku 5,000 nabo bahawe impamyabumenyi.

Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi bize amashami arimo Itangazamakuru n’Itumanaho, Ubukungu n’Ubucuruzi, Uburezi, Ubuvuzi n’Ubukerarugendo, kuva mu cyiciro cya mbere kugera mu cya gatatu cya Kaminuza. Bose hamwe ni 430 barimo 11 bize icyiciro cya mbere, 358 bize icyiciro cya kabiri n’abagera ku 61 bo mu cyiciro cya gatatu.


Umuyobozi wungurije ushinzwe Amasomo n’Ubushakashati muri Kaminuza ya Mount Kenya Ishami ry’u Rwanda, Dr. Kamande Mercyline, yasabye abanyeshuri barangije kutaziracarana ubumenyi bahawe ahubwo bakwiye no gutekereza ku kwihangira imirimo.

Ati “Hari gahunda twatangije yo kubaha ubumenyi ariko tunabahuza n’abashoramari. Twabazaniye abakora mu bice bitandukanye bashobora kwigiraho mu bijyanye no kwihangira imirimo. Rero dushishikariza abanyeshuri bacu kwihangira imirimo kandi abanyeshuri bacu barabitangiye cyane cyane mu ishami ry’ikoranabuhanga.”

Nshuti Bosco wavuze mu izina rya bagenzi be, yabashimiye ubwitange bagaragaje mu gihe bamaze ku ntebe y’ishuri, abibutsa ko bakwiye guharanira kugira ejo habo heza nta wundi muntu ubigezemo uruhare.

Ati “ Gutekereza ko ibintu bishoboka ni urufunguzo rwa byose, iyo wumva ko ibintu bishoboka birangira binabaye. Ntuzigere wizera umuntu uvuga ko icyo uzaba cyo kigenwa n’undi muntu ahubwo ni wowoe muntu wenyine ushobora kwiyubakira ejo heza.”

Muri Kanama 2019, abandi banyeshuri 586 bari bahawe impamyabumenyi bisobanuye ko uyu mwaka hasoje abagera ku 1000. Kugeza ubu Kaminuza ya Mount Kenya ifatwa nk’ishami ry’iyo muri Kenya ariko ubuyobozi bwabo bwemeza buri mu nzira zo kubona uburenganzira bwo kwita kaminuza yigenga ukwayo.

REBA ANDI MAFOTO Y'UYU MUHANGO

AMAFOTO: Evode Mugunga-InyaRwanda Art Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND