Muri iki gihe muri Bresil kugira ngo umuntu abone akazi ntibisaba diplome gusa ahubwo bisaba ko umuntu yaba yaranakoze ubushakashatsi runaka bivuze ko hakenewe ubushakashatsi bwinshi muri iki ghugu kugira ngo umuntu abone akazi.
Umupasitori umwe rero yasabye abagore kugabanya
ubushakashatsi bakora kugira ngo batarusha ubwenge abagabo babo, kuri we yumva
ko nta mugore wakabaye umunyabwenge kuruta umugabo we.
Pastor Edir Macedo Bezzera ari na we washinze
itorero Église universelle du royaume de Dieu, yatangaje ku
mugaragaro mu mujyi wa Bresil I São Paulo ko rwose atajya atesha umutwe
abakobwa be ngo bakore ubushakashatsi bwinshi, ibintu byahise bikwirakwira ku
mbuga nkoranyambaga.
Kuri we avuga ko yareze abakobwa be neza cyane kandi ko abagabo babo bahiriwe kuko bazaba ari abatware mu ngo zabo, aha yabwiraga abakobwa be ati”Kuki mutagiye muri kaminuza? Nimuba abanyabwenge muzaba mwikorera ubwanyu, ibyo rero simbishaka, muriho kugira ngo mukorere Imana ndashaka ko mukorera Imana."
Yakomeje ati “Simfite abakobwa banjye ngo bikorere ku nyungu
zabo ahubwo mbafite nk'abakozi b’Imana ni nayo mpamvu badakwiye kuminuza ahubwo
bazite ku bagabo babo ntibakabarushe ubwenge kandi bakorere Imana gusa.
Akimara gutangaza ibyo benshi baramutonganyije ku mbuga nkoranyambaga
bamwita umurwayi, umurwayi wo mu mutwe n’ibindi byinshi. Mu bihugu bimwe na bimwe ntibarumva
agaciro k’umugore ariko ahenshi barasonukiwe agaciro k'umugore ndetse ubu umugore yahawe ijambo.
Src: The Rio Times
TANGA IGITECYEREZO