RFL
Kigali

USA: French Montana yamaze gusezererwa mu bitaro yari amazemo ibyumweru bibiri

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:6/12/2019 14:45
0


French Montana wari umaze ibyumweru bibiri mu bitaro bya West Hills muri San Fernando kubera indwara yatewe no gukora cyane kuri ubu yamaze gusezererwa gusa ategekwa kumara iminsi 30 ari ku gitanda iwe mu rugo aruhuka.



Nk'uko tubikesha ikinyamakuru TMZ cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika French Montana yakuwe mu rugo iwe by'igitaraganya ajyanwa ku bitaro bya West Hill aho abaganga bemeje ko yari afite ikibazo cy'umunaniro ukabije yatewe no gukora cyane. Bimwe mu bimenyetso byamugaragazaga ni uburibwe bwinshi yari afite, kubura amazi mu mubiri ndetse n'umuvuduko w'amaraso.

Nyuma y'ibyumweru bibiri ari kwitabwaho n'abaganga ngo ubu bamaze kumuha uburenganzira bwo gutaha ariko ategekwa kumara iminsi 30 mu rugo iwe aryama, atembera hafi, akora utwitozo duto duto kuko ngo mu gihe azabikora neza mu cyumweru gitaha ni bwo ashobora gutangira gukora indi mirimo irimo kwitabira ibitaramo n'ibindi.


French Montana afite indirimbo nyinshi yafatanyije n'abahanzi batandukanye barimo: Drake, Card B, Chris Brown, Swae Lee, PartynextDoor, Travis Scott, Post Malone na A$AP Rocky.

Montana yategetswe kujya akora imyitozo itavunanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND