RFL
Kigali

The Mirror hotel yateguye igitaramo gikomeye yise ‘No stress’ cyatumiwemo abanyarwenya bakunzwe cyane

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/12/2019 15:49
0


The Mirror Hotel imwe muri hoteli zikomeye mu Rwanda yateguye igitaramo gikomeye yise‘No stress’ mu ntego yo gususurutsa no kumara irungu abayigana. Ni muri urwo rwego hatumiwe abanyarwenya bakomeye muri iki gihugu kugira ngo bazamare ‘stress’ abakiriya b’iyi hoteli.



Iki gitaramo cyiswe ‘No stress’ kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 6/12/2019 kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kibere i Remera muri The Mirror Hotel. Ni igitaramo cyateguwe na The Mirror Hotel ku bufatanye na BRM. Kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000Frw mu myanya isanzwe, 10,000Frw muri VIP ndetse na 8,000Frw kuri buri ‘Couple’izitabira iki gitaramo.

Iki gitaramo ‘No stress’ cyatumiwemo abanyarwenya bari mu bakunzwe cyane mu Rwanda barimo Kanyombya, Ndimbati, Joshua na Kibonke Clapton wamamariye muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko akaba ari nawe muyobozi wa kompanyi ya Daymakers. Mc Tino na Mc Nario ni bo bazayabora iki gitaramo mu gihe imiziki izaba ivangavangwa na Dj/Mc Sonia na Dj Brianne.


Kanyombya azasusurutsa abazasohokera muri The Mirror hotel kuri uyu wa 5

Nkurikiyinka Bosco uzwi nka The Best Manager akaba umwe mu bayobozi ba The Mirror Hotel, yabwiye Inyarwanda.com ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo kumara ‘stress’ abakiriya babo, ati “Twateguye igitaramo cyitwa No Stress. Abantu baba bafite stress y’ibintu bitandukanye, tubazanira abanyarwenya bakomeye mu Rwanda kugira ngo babamare stress. Twatumiye Kanyombya. Joshua, Clapton na Ndimbati.”


Ndimbati ategerejwe mu gitaramo 'No stress' kuri The Mirror hotel kuri uyu wa Gatanu

Yakomeje avuga ko kuri uwo munsi ibiciro by’ibinyobwa bitandukanye bizaba byakubiswe hasi aho hafi ya byose bizaba biri kuri promotion. The Mirror hotel iri mu mahoteli akomeye mu Rwanda by'akarusho ikaba ifite umwihariko wo gutegura ibirori n'ibitaramo bitandukanye bifasha abantu kwidagadura. Ibi bitaramo bategura, kwakirana neza ababagana ndetse no kubaha 'promotion' ku bicuruzwa byabo bitandukanye mu rwego rwo kwishimana nabo, ibi byose bikugaragariza ko 'Umukiriya ari umwami muri The Mirror Hotel'.


Igitaramo 'No stress' cyateguwe na The Mirror hotel cyatumiwemo abanyarwenya b'amazina azwi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND