RFL
Kigali

Joel Matip na Fabinho ntibari mu bakinnyi 23 ba Liverpool bazakina igikombe cy’isi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/12/2019 15:03
0


Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki kugira ngo mu gihugu cya Qatar hatangire gukinwa imikino y’igikombe cy’isi cy’ama Club, imyiteguro irakataje ku ruhande rwa Liverpool izaserukira umugabane w’uburayi. Umutoza wayo Jargen Klopp yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 23 bazifashishwa batarimo Matip na Fabinho bafite ikibazo cy’imvune.



Ni irushanwa rikunze guhira amakipe aba yaserukiye umugabane w’uburayi cyane ko usanga aba ari hejuru y’andi bahuriyemo, gusa ariko Klopp we atangaza ko ibyo utabigenderaho kuko umupira uhinduka isegonda ku rindi bityo rero kuba afite intego zo kuzashyira igikombe mu bindi bimusaba gutegura ikipe ye hakiri kare.

Gusa ariko mu bakinnyi 23 bagomba kwerekeza muri Qatar guhatanira igikombe cy’isi muri uku kwezi, ntibarimo myugariro ukomoka muri Cameroon Joel Matip ndetse n’umunya Brazil ukina mu kibuga hagati Fabinho bose bari mu minsi yabo ya mbere bava mu mvune, bakaba  bari bamaze igihe badakorana imyitozo na bagenzi babo.

Kubura aba bakinnyi ni ikibazo kuri Liverpool nk’uko Klopp abitangaza ariko akavuga ko nta cyuho bigomba gutera kuko Liverpool ifite abakinnyi benshi kandi bashoboye, bityo rero yizeye ko uzajya mu kibuga wese azatanga umusaruro umutegerejweho.

Abakinnyi 23 ba Liverpool bazitabira igikombe cy’isi: Alisson, Van Dijk, Wijnaldum, Lovren, Milner, Keita, Firmino, Mane, Salah, Gomez, Adrian, Henderson, Oxlade-Chamberlain, Lallana, Lonergan, Shaqiri, Brewster, Robertson, Origi, Jones, Alexander-Arnold, Elliott, Williams.

Ni irushanwa rizitabirwa n’amakipe 7 ahagarariye buri mugabane, Liverpool izatangira gukina mu mikino ya ½ iteganyijwe kuba tariki 18 Ukuboza 2019, niwutsinda tariki 21 Ukuboza ikine umukino wa nyuma wazayihesha igikombe cyangwa ikakibura.

Amakipe azitabira: Al Sadd Sports Club yo muri Qatar, Espérance Sportive de Tunis izaba ihagarariye umugabane wa Afurika, Al Hilal FC izaserukira umugabane wa Asia, Monterrey izaba ihagarariye Amerika y’amajyaruguru ndetse n’iyo hagati, Hienghène Sport izaba ihagarariye umugabane wa Oceania, CR Flamengo izaba ihagarariye Amerika y’Epfo ndetse na Liverpool izaba ihagarariye  umugabane w’uburayi.

Umukinnyi wagira imvune ari ku rutonde rw’abakinnyi batanzwe kuzifashishwa muri iri rushanwa, ikipe yemerewe kumusimbuza mbere y’amasaha 24 ngo umukino utangire.

Iri rushanwa riteganyijwe gutangira tariki 11 -21 Ukuboza 2019, rikazabera mu mujyi wa Doha muri Qatar, ibibuga bitatu nibyo bizakinirwaho n’amakipe 7 azaba aturutse mu mpuzamashyirahamwe zitandatu.

Mu myaka itandatu yose iheruka iki gikombe cyatashye ku mugabane w’iburayi, mu gihe ibikombe bitatu biheruka gukinirwa byose bibitse i Madrid kuko byegukanwe na Real Madrid yari yaserukiye umugabane w’uburayi.

Ikipe ya Corinthians yo muri Brazil niyo kipe idaturuka ku mugabane w’iburayi iheruka gutwara iki gikombe mu myaka 13, kuko hashize imyaka irindwi icyegukanye ubwo yatsindaga Chelsea igitego 1-0.

Muri uyu mwaka n’ubundi nta gihindutse Liverpool niyo kipe ihabwa amahirwe yo kuzegukana iki gikombe.


Uku niko urugendo rw'amakipe ruteye kugera ku mukino wa nyuma


Joel Matip ntazakina igikombe cy'isi cy'ama club kubera imvune

Fabinho nawe ntazagaragara muri Qatar kubera imvune

Liverpool niyo ibitse igikombe cya Champions League iheruka

Real Madrid niyo yegukanye igikombe cy'umwaka ushize, ikaba ari nayo ifite ibikombe byinshi 4






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND