RFL
Kigali

Ntibisanzwe: Umubyeyi yasutse amarira menshi nyuma yo kubyara umwana uteye ubwoba

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/12/2019 13:44
0


Hari igihe isi turimo idutegeka kuba mu bintu tutateguye ahanini ishaka kutugerageza ngo hagaragare urukundo nyakuri mu bantu, ibyo rero ni byo byabaye ku mubyeyi watwise umwana amezi icyenda yose amutegereranyije amatsiko menshi yifuza kumubona nkuko bigendekera abandi ariko amaze kumubyara akubitwa n’inkuba ndetse asuka amarira atagira ingano.



Byari ibicika kubona umwana umeze atyo kuko yavukanye indwara idasanzwe y’uruhu ariko ihindura imiterere y’umuntu, ntago byari byoroshye wakira umwana umeze utyo umuntu yari yiteze umwana muzima, umubyeyi yarize amarira atagira ingano kubera gutungurwa n’umwana abyaye nkuko ikinyamakuru The Washington Times kibivuga.

Hari ingero nyinshink’izi ziba ku babyeyi batiteguye ugasanga bahuye n’ikibazo cyo kubyara umwana ufite ikibazo runaka bakananirwa kubyakira, aba babyeyi baje kuganirizwa ndetse babwirwa k umwana wabo afite indwara idasanzwe y’uruhu ariko ko bagomba kumakira cyane ko ari na we mukobwa wenyine bari babyaye nyuma y’abandi bahungu.

Ababyeyi b’uyu mwana bavuga ko bagisama bishimiye kuzakira uruhinja rw’umugisha mu biganza byabo, bagahira kwa muganga ngo bazarwiteho neza rukiri munda, se w’uyu mwana akimara kumenya ko batwite umukobwa, yarishimye cyane ati” nahiraga niteguye kuzajya nkorakora mu misatsi y’agakobwa kanjye iteka” banyura mu byuma ngo barebe igitsina cy’umwana ntibigeze babwirwa ko umwana afite ikibazo ahubwo cyabatunguye akivuka.

Umwana amaze kuvuka rero yahise yitabwaho n’abaganga ngo barebe ko yabasha kubaho ariko ababyeyi be ntibamumaranye ibyumweru bibiri gusa muri icyo gihe nyina yahawe akato ku buryo bamuvugaga ariko ntibabe bamwegera ngo bamubaze ikibazo umwana afite cyangwa se bamwihanganishe.

Src: The Washington Times






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND