Harabura iminsi micye umwaka wa 2019 tukawusoza tukinjira muri 2020. Ni umwaka usoza ikinyacumi kingana n’imyaka 10. Tugiye kubereka amafoto agaragaza ibyamamare nyarwanda bihari uyu munsi uko byari bimeze mu 2010.
Kuva mu 2010 kugera mu ubu, habayemo impinduka nyinshi cyane mu bice bitandukanye bigize ubuzima bw’igihugu. Umwana wavutse muri icyo gihe ubu amashuri abanza arayagerereje, bamwe mu bari ingimbi n’abangavu ubu ni ababyeyi bizihiye imiryango.
Imiturirwa myinshi itangaje yubatswe mu mujyi wa Kigali, imihanda myinshi yashyizwemo kaburimbo isuku iraganje. Icyo gihe uwari utunze telefone ngendanwa yari umusirimu, Tuvugane na Terimbere zari zigifite isoko.
Cyber café zinjirizaga abatari bacye amafaranga none ubu n’umwana wiga mu mashuri abanza afite mudasobwa ye, telefone ni uburo buhuye, interineti sinakubwira, Isi yabaye umudugudu.
Impinduka zageze no mu muziki, mu 2010 abahanzi benshi
bagezweho muri iyi minsi bari bakishakisha, bataramenya neza uko bizagenda. Bari
batarumva neza icyanga cy’ifaranga ryo muziki gutunga imodoka bifatwa nk’igitangaza.
Ubu ibintu byarahindutse bamwe bigaga muri kaminuza
bazi ko bazajya kwaka akazi nta baruwa n’imwe bigeze bandika ahubwo amajwi yabo
yababereye nk’ikirombe cy’izahabu, bakorera amamiliyoni, bubaka amazu ifaranga
rirabagaragaraho n’uruhu rwarakeye.
Birashoboka cyane ko mu 2010 abahanzi b’abanyarwanda
wabumvaga kuri radiyo ntubashe kubabona uko bari bameze muri icyo gihe. Byanze bikunze
hari ishusho yazaga mu mutwe wawe ariko ishobora kuba itandukanye n’ukuri.
INYARWANDA nk’ikinyamakuru kimaze imyaka isaga 10
gitangaza amakuru y’imyidagaduro, twakoze mu kigega cyacu dukuramo amwe mu
mafoto y’ibyamamare mu Rwanda cyane cyane abanyamuziki, kugira ngo urebe uko
bari bameze mu 2010.
Anita Pendo yagatangiye kera
Anita Pendo mu myaka 10 ishize
Prince Kid utegura Miss Rwanda aganira na David Bayingana
Pacson na Green P ubwo P FLA yamurikaga alubumu ye 'Naguhaye imbaraga'
Umuraperi Jay Polly yari agezweho cyane
Umuraperi Diplomate
Bull Dogg yakuyemo umupira mu gitaramo cyo kumurika alubumu ya PFLA
DJ Bob n'umunyamakurukazi Ashant barebana akana ko mu jisho
Imyambarire y'ibyamamare mu 2010
Victor Fidele wahoze aririmba muri The Brothers
Umuraperi Sadjou wamenyekanye nka Nizeyimana mu Ikinamico Urunana
Umuhanzi Kitoko Bibarwa mu myaka 10 ishize
TANGA IGITECYEREZO