RFL
Kigali

MU MAFOTO: Isura y'ibyamamare nyarwanda mu myaka 10 ishize

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:6/12/2019 8:21
4


Harabura iminsi micye umwaka wa 2019 tukawusoza tukinjira muri 2020. Ni umwaka usoza ikinyacumi kingana n’imyaka 10. Tugiye kubereka amafoto agaragaza ibyamamare nyarwanda bihari uyu munsi uko byari bimeze mu 2010.



Kuva mu 2010 kugera mu ubu, habayemo impinduka nyinshi cyane mu bice bitandukanye bigize ubuzima bw’igihugu.  Umwana wavutse muri icyo gihe ubu amashuri abanza arayagerereje, bamwe mu bari ingimbi n’abangavu ubu ni ababyeyi bizihiye imiryango.

Imiturirwa myinshi itangaje yubatswe mu mujyi wa Kigali, imihanda myinshi yashyizwemo kaburimbo isuku iraganje. Icyo gihe uwari utunze telefone ngendanwa yari umusirimu, Tuvugane na Terimbere zari zigifite isoko. 

Cyber café zinjirizaga abatari bacye amafaranga none ubu n’umwana wiga mu mashuri abanza afite mudasobwa ye, telefone ni uburo buhuye, interineti sinakubwira, Isi yabaye umudugudu.

Impinduka zageze no mu muziki, mu 2010 abahanzi benshi bagezweho muri iyi minsi bari bakishakisha, bataramenya neza uko bizagenda. Bari batarumva neza icyanga cy’ifaranga ryo muziki gutunga imodoka bifatwa nk’igitangaza.

Ubu ibintu byarahindutse bamwe bigaga muri kaminuza bazi ko bazajya kwaka akazi nta baruwa n’imwe bigeze bandika ahubwo amajwi yabo yababereye nk’ikirombe cy’izahabu, bakorera amamiliyoni, bubaka amazu ifaranga rirabagaragaraho n’uruhu rwarakeye.

Birashoboka cyane ko mu 2010 abahanzi b’abanyarwanda wabumvaga kuri radiyo ntubashe kubabona uko bari bameze muri icyo gihe. Byanze bikunze hari ishusho yazaga mu mutwe wawe ariko ishobora kuba itandukanye n’ukuri.

INYARWANDA nk’ikinyamakuru kimaze imyaka isaga 10 gitangaza amakuru y’imyidagaduro, twakoze mu kigega cyacu dukuramo amwe mu mafoto y’ibyamamare mu Rwanda cyane cyane abanyamuziki, kugira ngo urebe uko bari bameze mu 2010.   


2010 Knowless agitangira umuziki


Butera Knowless ku kirwa cya Nkombo 

Isura ya Butera Knowless mu 2010

Faysal usigaye yitwa Kode, umutetsi na Clement Ishimwe umugabo wa Knowless

Clement ari guha Ally Soudy ka Fanta Orange

Faysal aha amafunguro umugore we bishimira uko igitaramo bari bateguye cyagenze


Faysal yaririmbiye umugore we mu gitaramo cyo kumurika alubumu

 Aline Gahongayire mu 2010 yari mu bahanzi bakomeye

Aline Gahongayire mu myaka 10 ishize


Ally Soudy usigaye aba muri Amerika yari umunyamakuru ukunzwe


Ubwo K8 Kavuyo yajyaga muri Amerika yaherekejwe n'uwari umukunzi Miss Bahati Grace


Umunsi K8 Kavuyo ajya muri Amerika mu 2010


Umuhanzi The Ben aha yari muri Afurika y'Epfo

The Ben ubwo yageraga muri Amerika bwa mbere


The Ben mu bihe bya 2010 yari umuhanzi ukunzwe

The Ben na Roger baririmbanye 'Uzabuza' muri Afurika y'Epfo


Meddy muri Afurika y'Epfo yizingiyeho inzoka


Meddy ubwo yari avuye muri Afurika y'Epfo

Meddy akigera muri Amerika

Meddy ubwo yamurikaga Alubumu ye ya mbere "Amayobera"


Umuhanzi Young Junior waririmbaga nka Akon


Sandrine Isheja Butera, Dady De Maximo na Mike Karangwa


Umunyamakurukazi Michelle Iradukunda ari mu bahataniraga kuba Nyampinga wa Kaminuza y'u Rwanda

P FLA n'uwari umukunzi we EL Poeta

P FLA na El Poeta ntibasiganaga


Tom Close yakoraga amashusho ahenze


Tricia yatunguye Tom Close amwifuriza isabukuru nziza


Tom Close na Muyoboke Alex wari umujyanama we


Kim Kizito wahoze aririmba muri Just Family


VD Frank wari mu bahanzi bagezweho ubu yavuye mu muziki


Bac T ni umwe mu baraperi bakanyujijeho 

Anita Pendo yagatangiye kera

Anita Pendo mu myaka 10 ishize


Prince Kid utegura Miss Rwanda aganira na David Bayingana


Pacson na Green P ubwo P FLA yamurikaga alubumu ye 'Naguhaye imbaraga'


Umuraperi Jay Polly yari agezweho cyane

Umuraperi Diplomate 


Bull Dogg yakuyemo umupira mu gitaramo cyo kumurika alubumu ya PFLA

DJ Bob n'umunyamakurukazi Ashant barebana akana ko mu jisho

Imyambarire y'ibyamamare mu 2010


Victor Fidele wahoze aririmba muri The Brothers


Umuraperi Sadjou wamenyekanye nka Nizeyimana mu Ikinamico Urunana


Umuhanzi Kitoko Bibarwa mu myaka 10 ishize






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • manzi4 years ago
    eeh, man abo bahanzi bose barakuze kbsa, gusa aba rapper bar bamez neza icyo gihe ndibuka ko nanjye nariwe muri 2009 nkijya secondaire nabafatiragaho urugero. none hafi yabose babaye nabi baba imbwa inganzo irashira ningegera gusa. man urakoze kunyibutsa bitumye nanjye ndeba amafoto yanjye y' icyogihe nkiri umu scolaire kbsa gusa mpise nkumbura byabihe peeeeeeee asante kbsa
  • Manife4 years ago
    Murakoze cyane munyibukije bya bihe radio salus yari igezweho tugikunda kumva intashyo/izasabwe
  • bineza vedaste4 years ago
    is very kiss Knowles
  • Kamana4 years ago
    Mwakoze kutugezaho abahanzi, sha Knowless atarisiga mukorogo yasaga neza pe, ikindi mwibagiwe kutugezaho ifoto ya SENDERI, MISS JOJO MISS CHANELLA mumyaka 10 ishije





Inyarwanda BACKGROUND