Umukunzi w’ikinyamakuru cyacu by’umwihariko ukunda inkuru zijyanye n’urukundo yatwandikiye adusaba ko mwamugira inama ku kibazo avuga ko kimushengura umutima. Avuga ko afite umugabo bamaranye imyaka itatu ariko ngo ibyo gutera akabariro bimaze kuba agatereranzamba nyamara ngo bashakanye ari cyo kintu k’ibanze amukundiye.
Uyu mukunzi wacu twise (Aime) kubera umutekano we yatangiye ubuhamya bwe agira ati: "Mfite umugabo tumaranye imyaka igera muri itatu, ubwo twari mu rukundo mbere y’uko tubana abantu bambwiraga ko we n’abasore babanaga muri geto bakundaga gusurwa n’abakobwa cyane ariko simbyiteho kuko yanyerekaga ko ankunda cyane.
Twarakomeje turakundana bigera n’aho dufata umwanzuro wo kurushinga ariko sinabahisha ko mbere ho gato y’uko ansaba ko twabana twari twararyamanye. Tumaze kuryamana nari mfite impungenge ko agiye guhita andeka nk’uko bigenda ku basore bamwe bamara kurongora abakobwa bagahita babanga ariko siko byagenze ahubwo urukundo rwarushijeho kwiyogera.
Tumaze kubana twaraganiraga ndetse tukabwirana n’amabanga menshi ariko namubaza icyo yagendeyeho ansaba ko tubana kandi nari mfite amakuru ko afite n’abandi benshi akanga kukimbwira gusa akambwira ngo nzakimenya.
Naje kuganira n’umusore umwe wari inshuti ye banabanaga muri geto ndamwinja ngo ambwire impamvu ari njye mu nshuti ze yahisemo, arambwira ati: “Yatubwiye ko agukunda ndetse adashobora no kuguca inyuma, tumubajije impamvu atubwira ko abakobwa bose bazaga hano wabarushije ku muryohereza ndetse ngo urananyara cyane.”
Aime yarakomeje ati “Byaranshimishije cyane kumva ko umugabo wanjye anshima ndetse ndushaho kumwizera kuko bari bameneye ibanga ry’uko atazanca inyuma kuko mfite ibyo yaba ajya gushaka byose nanjye nahise nishyiramo ko n’uwampa ibya Mirenge ntahemukira umugabo wanjye. Uyu mugabo kugeza ubu dufitanye umwana umwe w’imyaka ibiri.
Ikibazo cyanjye rero ni uko kugeza ubu ibyo byose byaje guhinduka kandi ntashaka no kumbwira impamvu.
Hashize nk’amezi atandatu umugabo wanjye atanyishimira ku buryo asigaye amara nk’icyumweru atananyegereye ngo mbone ko anshaka n’iyo ngerageje kumushotora arambwira ngo arinaniriwe yaba yasomye ku gacupa akanyiyama ambwira ngo nimuvane ho iyo karabasasu (Igitsina cyanjye ni cyo agereranya na karabasasu iriya batera ku nzu, murabizi ukuntu iba ihanda).
Ibi bintera kwibaza ko yaba anca inyuma akaba yarabonye unyara kundusha cyangwa akaba atakinkunda. Ese ko hari ubwo mushaka akanyiyama nkagera aho nkumva kwihangana byanze, nishakire uwazajya ankemurira ikibazo? Murege mu muryango se bamfashe kumenya ikibazo afite? Mfite ubwoba ko nimbibwira umuryango azarushaho kunyanga. Nkore iki?
Ndakwinginze wowe usoma iyi nkuru ntugende utangiriye inama, kubaka urugo ni ishuri rikomeye umuntu ahuriramo n’ibizamini bitandukanye ku buryo umuntu ashobora gukenera inama z’abandi ngo abashe gutsinda ibyo bizamini. Aime yasoje ubuhamya bwe agira ati "Mbashimiye inama nziza mugiye kumpa n’uruhare rwanyu mu kumfasha kubana neza n’umuryango wanjye."
TANGA IGITECYEREZO