RFL
Kigali

Jose Mourinho yatsinzwe umukino wa mbere kuva yagera muri Tottenham, Chelsea na Liverpool zibona intsinzi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/12/2019 11:02
0


Kuri uytu wa Gatatu mu gihugu cy’ubwongereza hakomezaga imikino y’umunsi wa 15 muri shampiyona yaho izwi nka ‘Premier League’, amakipe nka Liverpool yitwaye neza imbere ya Everton, Manchester United ikosora Tottenham ya Mourinho wahoze atoza Man United ndetse na Chelsea yongera kubona amanota atatu ayihesha kuguma mu makipe ane ya mbere.



Mu mukino utari woroshye wabereye Old Trafford Manchester United ibifashijwemo na Marcus Rashford wayitsindiye ibitego bibiri yitwaye neza ibasha gukura amanota atatu  Tottenham Hotspur iyitsinze ibitego 2-1 mu mukino wahise utuma Manchester United izamuka ikajya ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rwa shampiyona. Igitego kimwe rukumbi cya Tottenham cyatsinzwe na Dele Alli.

Mu ijoro ryakeye byari ibirori Anfield mu mujyi wa Liverpool kuko abakunzi b’umupira w’amaguru bongeye kwibuka bya bihe byo hambere, iyo ni  Merseyside Derby, ukaba ari umukino ukomeye cyane uhuza Liverpool na Everton.

Gusa arikoguhangana bisa n’aho byagabanyutse, kuko n’ubundi nta gitunguranye Liverpool yegukanye amanota atatu nyuma  y’intsinzi y’ibitego 5-2,  Divock Origi yatsinze ibitego bibiri, Giorginio Wijnaldum atsinda igitego kimwe, Sadio Mane na Xherdan Shaqiri nabo batsinda igitego kimwe kimwe bafasha  Jurgen Klopp kwegukana amanota atatu akomeza kubaha icyizere cyo kwegukana igikombe cya shampiyona ariko ku rundi ruhande bikomeza gushyira mu mazi abiri Marco Silva bivugwa ko ashora kwirukanwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe. Michael Keane na Richarlison nibo batsindiye Everton.

Mu wundi mukino Chelsea yari yatakaje umukino uheruka muri shampiyona, kuri uyu wa Gatatu yitwaye neza imbere ya Aston Villa ibasha gutsinda ibitego 2-1, byatsinzwe na Tammy Abraham wari wagarutse avuye mu mvune nubwo yongeye akagira ikibazo mu mukino hagati na Mason Mount utaherukaga gutsinda, Mahmoud Hassan niwe watsindiye Aston Villa.

Uko imikino yo kuwa Gatatu yagenze

FT: Chelsea 2-1 Aston Villa

FT: Liverpool 5-2 Everton

FT: Man United 2-1 Tottenham

FT: Leicester City 2-0 Watford

FT: Wolves 2-0 West Ham

FT: Southampton 2-1 Norwich City

Imikino iteganyijwe kuwa Kane

21:30 ― Shiffield United v Newcastle

22:15 ― Arsenal v Brighton & Hove Albion

Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze 



Markus Rashford watsinze igitego kimwe muri bibiri batsinze Tottenham


Manchester United yahise izamuka ku rutonde rwa shampiyona ubu iri ku mwanya wa Gatandatu


Ole Gunnar utoza Manchester United na Mourinho utoza Tottenham






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND