Kuba Real Madrid ifite uruhare runini mu ivuka rya Paris Saint Germain, benshi ntimubizi kuko byabaye mu myaka yo hambere, gusa kuri ubu ni ikipe isi yose yubaha kubera ibigwi byayo, kuko imaze gutwara ibikombe 40 mu marushanwa atandukanye. Bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe barasesekara mu rw’imisozi 1000 mu minsi iri imbere.
Umupira
w’amaguru ni imwe muri siporo zikunzwe mu Bufaransa, hari utabyemera yasubiza
amaso inyuma akareba ibyishimo abafaransa bari bafite ubwo batwaraga igikombe
cy’isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya, ni ikiragano kandi gikomeye ku gihugu
cy’u Bufaransa.
Buri
mujyi ukomeye mu Bufaransa ufite ikipe kandi ikomeye, aha twavuga nka Nantes,
Marseille, Paris, Lyon, Monaco n’iyindi. Umujyi wa Paris ni umwe mu mijyi
yahiriwe cyane mu Bufaransa kuko ufite ikipe y’ubukombe ku isi, bityo igahora
isusurutsa uyu mujyi. Iyi kipe ifite byinshi byagiye biyiranga bituma iba
Paris Saint Germain tubona kuri ubu.
Inyarwanda.com yaguhitiyemo ibintu bitanu byaranze iyi kipe, bimwe muri byo biratangaje. Ibintu 5 byaranze PSG mu mateka kugeza uyu munsi bikaba bikizirikanwa.
1.
Real Madrid yo muri Espagne yagize uruhare
runini mu ivuka rya PSG
Ivuka
rya PSG ihora ari inkuru iganirwaho n’abakanyujijeho mu Bufaransa, kuko
n’icyegeranyo kivuga uko byagenze kimaze imyaka mike kigiye hanze.
Mu
myaka 50 ishize umujyi wa Paris nta kipe wagiraga, ariko i Madrid muri Espagne
hakaba ikipe ikomeye yitwa Real Madrid yayoborwaga n’umugabo witwa Santiago
Bernabeu, wasanze ubumenyi bwe bukwiye kwaguka bukajya n’ahandi, niko
kunyarukira mu Bufaransa agira inama umuyobozi wayoboraga umujyi wa Paris ko
hagomba kuvuka ikipe, ariko ikibazo cyari gihari cyari amafaranga, Santiago
abagira inama yo guterateranya buri wese akazana ayo afite ariko ikipe
ikavuka, maze iyitwa PSG tubona kuri ubu
ivuka ityo ku gitekerezo cya Santiago Bernabeu wari Perezida wa Real Madrid.
2.
PSG ni ikipe y’ubukombe mu Bufaransa
Uretse
kuba itaramara imyaka myinshi ivutse, Paris Saint Germain ni yo kipe ifite
ibikombe byinshi mu gihugu cy’u Bufaransa mu myaka 48 gusa imaze ivutse.
Igitangaje
ni uko ubushoramari n’ubucuruzi bwahinduye ubuzima bw’iyi kipe ku kigero cya
100%, umunya Brazil Neymar n’umufaransa Klyan Mbappe basinye mu myaka 2 ishize
muri iyi kipe, nibo bakinnyi bari bahenze ku mugabane w’iburayi, kubera ko
Miliyoni 400 z’amayero ni zo zashowe kugira ngo bavane Neymar muri Barcelone na
Klyan Mbappe muri Monaco.
Muri
rusange PSG imaze kwegukana ibikombe 40 bitandukanye birimo 8 bya Ligue 1,
igikombe 1 cya Ligue 2, 12 bya Coupe de France, 8 bya Coupe de la Ligue, 9 bya
Trophee des champions, 1 UEFA Cup Winners Cup ndetse n’igikombe 1 cya UEFA
Intertoto Cup.
3.
Mu myaka 10 ishize PSG yarwanaga no
kutamanuka mu cyiciro cya kabiri iza kurokoka ku mukino wa nyuma wa shampiyona.
Kuri
ubu PSG ni imwe mu makipe ahangana n’amakipe akomeye ku mugabane w’iburayi nka
Barcelona, Real Madrid, Manchester United, Liverpool n’ayandi, nyamara ibi
byose yabigezeho nyuma yuko abaherwe b'abanya Qatar bashoyemo akayabo k’amafaranga.
Gusa
ariko ntawakwibagirwa ko mu mwaka w’imikino wa 2007-2008 PSG yamaze imikino
myinshi ya shampiyona iri mu makipe yamanuka mu cyiciro cya kabiri isaha n’isaha.
Abafana
ba PSG ntibazibagirwa umukino wasozaga shampiyona, ukaba waragombaga kubakura
mu cyiciro cya mbere cyangwa bakakigumamo, icyo gihe PSG yatsinze Sochaux
ibitego 2-1, byose byatsinzwe na Amara Diane’ kuri ubu ugifatwa nk’intwari mu
mujyi wa Paris.
4.
Benshi mu bafaransa ntibakunda PSG, ahubwo
usanga iyi kipe ikundwa cyane n’ibyamamare.
Indirimbo
yamamaye cyane ikunda kuririmbwa n’abafana ba PSG cyane iyo bari ku kibuga Parc
des Princes baba bagira bati” Nta muntu n'umwe udukunda, ibyo ntitubyitayeho”. Iyi ni indirimbo yihariwe n’abafana b’iyi
kipe.
Benshi
mu bafaransa ntibakunda PSG, buri wese aribaza ati “Ni kuki iyi kipe idakundwa
kandi itsinda kandi inatwara ibikombe”?
Igihari ni uko abakunzi b’umupira w’amaguru mu Bufaransa ntibakunda iyi
kipe kubera ko ab’i Paris bashinjwa ubwirasi, ikindi ni uko iyi kipe ishinjwa
kuba yarabonye amafaranga ikaba itakiri ku rwego rw’amakipe yo mu Bufaransa
bigatuma yangwa n’abafaransa batari bake, kuba ihora itsinda hari benshi
bitanezeza barushaho kugenda bayanga.
Gusa
ariko nugera ku kibuga Parc des Princes uzahahurira n’ibyamamare bitandukanye
kubera ko bikunda iyi kipe cyane, usanga
bavuye mu bihugu bitanduikanye bakaza i Paris gushyigikira iyi kipe.
5.
PSG niyo kipe yonyine itaramanuka mu
cyiciro cya kabiri kuva yazamuka
Kuba
mu mwaka w’imikino nwa 2007-2008 PSG itaramanutse mu cyiciro cya kabiri,
byahise biyiha gukomeza kwandika amateka ikigenderaho kugeza uyu munsi, ikaba
ariyo kipe yonyine itarigeze isubira mu cyiciro cya kabiri.
Muri
PSG ntibazibagirwa ko ibara ry’umutuku n’ubururu bambara uyu munsi barihawe na
Daniel Hechter, wari umufana ukomeye w’iyi kipe iherereye mu mujyi wa Paris. Umukeba wa mbere wa PSG ni Olympique de Marseille.
Neymar na Klyan Mbappe mu myaka ibiri ishize ni bo bakinnyi bari bahenze ku isi, ariko bigondewe na PSG
PSG ni imwe mu makipe akomeye ku mugabane w'iburayi
PSG niyo kipe imaze gutwara ibikombe byinshi mu Bufaransa
TANGA IGITECYEREZO