RFL
Kigali

Nimwiza Meghan yamuritse umushinga wo kurwanya imirire mibi mu bana muri Miss World

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:4/12/2019 19:29
2


Nyampinga w’u Rwanda 2019, Nimwiza Meghan uri mu irushanwa rya Miss World riri kubera i London mu Bwongereza yamuritse umushinga wo kurwanya imirire mibi mu bana bato uri guhatana mu gice cya Beauty With Purpose.



Ibyumweru bibiri birashize irushanwa rya Miss World 2019 riri kubera mu Mujyi wa London mu Bwongereza ahateraniye abakobwa barenga 120 baturutse mu bihugu bitandukanye by’Isi.

Nyampinga w’u Rwanda 2019 Nimwiza  Meghan ni we uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 68.

Mu gice cyiswe Head To Head Challenge kigamije gusuzuma ubwenge bw’aba bakobwa, Nimwiza Meghan ari mu itsinda rya karindwi ahuriyemo na Ghislaine Mejia (Aruba), Michelle Daniela DEE (Philippines), Alba Blair (Dominican Republic) na Rebecca Kwabi (Ghana).

Nimwiza Meghan ikibazo cya mbere yabajijwe ni impamvu yahisemo umushinga wo gushishikariza urubyiruko kwitabira ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, maze asubiza ko ari ibintu yakunze kuva akiri umwana abikundishijwe n’umubyeyi we.

Ati “Nakuriye mu muryango ukunda ubuhinzi nanjye ndabukunda. Nakuriye mu mujyi aho utabona ibikorwa byinshi by’ubuhinzi ariko data yakundaga kutujyana ku isambu mu cyaro kureba ibikorerwayo. Nishimira ko namenye no kuri ubwo buzima. Nibuka ko nakunze buri kimwe kuva gutera imyaka kugera ku kusarura.”

Nimwiza yongeyeho ko inshuro zose yagiye ku isambu y’iwabo yahoraga abona abantu bakuru ari bo bakora ubuhinzi bituma yibaza uko bizagenda mu gihe bazaba bamaze gusaza kandi ubuhinzi bufatiye runini abanyarwanda.

Ati “ Ubukungu bw’igihugu cyacu bushingiye ku buhinzi, 70% by’ubukungu bwacu bushingiye ku buhinzi. Ariko biratangaje kubona abantu bari mu buhinzi ikigero cy’imyaka yabo ari 35 kuzamura natangiye kwibaza uko bizaba bimeze mu myaka 20 iri imbere mu gihe bazaba batakibashije gukora.”

Nimwiza Meghan yabajijwe ku mushinga yaserukanye mu irushanwa rya Miss World mu gice Beauty With Purpose, avuga ko arajwe ishinga no kurwanya imirire mibi mu bana

Ati “ Nkunda abana nkunda kubareba. Birambabaza kubona umwana abayeho nabi afite ikibazo cy’imirire mibi. Uko mbonye umwana mpita nibuka ibyo nakoze nkiri muri icyo kigero, sinshaka ko uwo mwana yazibuka ko yigeze gusonza, ibintu bibasubiza inyuma. Guverinoma yakoze byinshi ariko haracyagaragara ibibazo by’imirire mibi mu bana mu byaro. Numvise hari icyo ngomba kubakorera ari cyo kurwanya imirire mibi. Ntabwo nkize ariko ndi mu mwanya mwiza wo kugira icyo nkora.”

Mbere y’uko yitabira irushanwa rya Miss World 2019, Nimwiza Meghan yatangije umushinga wo kwita kubana 50 bafite ikibazo cy’imirire mibi bo mu Karere ka Nyamagabe kugeza bakize.

Irushanwa rya Miss World rizasozwa tariki 14 Ukuboza 2019, aho uzaryegukana azasimbura Vanessa Ponce de Leon. Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rwitabiriye aho ubwa mbere rwaserukiwe na Mutesi Jolly, akurikirwa na Iradukunda Elsa, Iradukunda Liliane na Nimwiza Meghan.

Nimwiza Meghan yavuze ko yakunze ubuhinzi akiri umwana

Nimwiza Meghan yiyemeje kurwanya imirire mibi mu bana 

REBA IKIGANIRO CYA HEAD TO HEAD CHALLENGE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwicyeza Claire Peace 4 years ago
    Nimwiza Meghan umushinga wawe ni inyamibwa,kdi komerezaho mukobwa wacu.tukwifurije amahirwe masa mu guserukira U Rwanda.
  • samake4 years ago
    uwo mushinga si uwe





Inyarwanda BACKGROUND