RFL
Kigali

"Hari intambara nyinshi mpura nazo ariko singire uruhare mu kurwana Imana yanjye ikaneshereza" Gisele Precious

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/12/2019 17:24
0


Gisele Precious umunyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ufite umwihariko wo kumenya gukirigita gitari ku rwego rwo hejuru avuga ko hari intambara nyinshi ahura nazo ariko ntagire uruhare mu kuzirwana ahubwo Imana ikamurwanirira ndetse ikanamuneshereza.



Gisele Precious yatangaje ibi ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya yise ‘Shimwa’ ikubiyemo ishimwe ku Mana yamurwaniriye intambara nyinshi yahuye nazo. Yabwiye Inyarwanda.com ko ari indirimbo yanditse umutima we wuzuye ishimwe. Yunzemo ko ari indirimbo buri umwe yakwifashisha ashima Imana ku bwa byinshi yamukoreye.

Gosele Precious yagize ati: "Iyi ni song y'amashimwe. Nayanditse mu gihe numvaga umutima wanjye wuzuye ishimwe ku bw'ibyo Imana yagiye inkorera. Hari intambara nyinshi mpura nazo ariko singire uruhare mu kurwana, Imana yanjye iraneshereza."


Yakomeje agira ati "So nayikoze kugira ngo dufatanye twese gushima Imana cyane ko ari byo bidukwiriye kandi nibyo biyitera kudukorera n’ibindi kuko ibasha kudukorera cyane ibiruta ibyo tuyisaba ndetse n’ibyo twibwira. Ikindi by'umwihariko nyisohoye muri uku kwezi kwa nyuma kugira ngo dufatanyirize hamwe gushima Imana ku byo yakoze umwaka wose."

UMVA HANO 'SHIMWA' INDIRIMBO NSHYA YA GISELE PRECIOUS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND