RFL
Kigali

Byinshi kuri Atete, umukinnyi wa filime uba muri Amerika uherutse kugaragaza inkuru Shaddy Boo azaba abara mu zabukuru

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/12/2019 17:25
0


Kuwa 23 Ugushyingo 2019 umukobwa witwa Muhoza Nathalie Atete ubarizwa muri Amerika yashyize amashusho kuri konti ye ya instagram [atetenathalie], avuga inkuru Shadia Mbabazi [Shaddy Boo] waryubatse ku mbuga nkoranyambaga azaba abara mu zabukuru.



Nathalie Atete yiteye umwenda w’ibara ry’umutuku, uruhu ruragaragara nk’urukanyaraye, imvi zitambirije uruhanga yisanishije n’umukecuru w’umusirimu wasohokeye mu tubari dukomeye i Kigali ku gihe cye abahanzi n’aba-Dj bari bagezweho bari uruhuri.

Yavuze mu mwanya wa Shaddy Boo abwira umwana we ibihe byiza yagiriye mu bukumi bwe; ubwiza bwe bugateza impagarara mu muhanda, akamubwira n’abahanzi bari bagezweho nka Meddy, The Ben, Aline Gahongayire, Nel Ngabo…Dj Miller na Marnaud bacuranze umuziki ukomeye watumye babyina imbyino zikomeye.

REBA HANO ATETE ABARA INKURU SHADDYBOO AZABARA MU ZABUKURU

Aya mashusho ya Atete Nathalie yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi, kuri konti ye amaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 25. Iyo ujagajaze urubuga rwe rwa instagram, uyu mukobwa yujujeho amafoto ahishura ubwiza bwe, n’amashusho ye atera urwenya ndetse n’uduce duto twa filime ebyiri yakinnyemo.

Agaragaza amafoto atandukanye yafashwe mu bihe bitandukanye ari kumwe n’inshuti ze andi ari wenyine agaragaza inseko ayahekeresha amagambo asekeje. Uyu mukobwa yavukiye mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Yize amashuri abanza kuri Umuco Mwiza (ADESOC), igihimba rusange (Tronc Commun) yiga kuri E.S Kanombe (EFOTEC) asoza amashuri yisumbuye kuri Groupe Scolaire Notre Dame D’Afrique. Yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2017 ajya muri Amerika ku mpamvu z’amasomo.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na INYARWANDA, Muhoza Nathalie Atete, yatangaje ko yakuze yumva afite inyota kuba umunyamakuru w’umwuga ariko ngo igihe ntikirarenga kuko ari byo yiga muri Kaminuza.

Mu mabyiruka ye yakuze yiyumvamo impano yo gukina ikinamico ndetse rimwe na rimwe yagiye abigerageza, bikamuhira. Yakuze yumva ashaka gutera ikirenge mu cy’umukinnyi wa filime ‘Taraji P Henson’ uri mu bakomeye ku Isi.

Yakajije umurego mu gukina filime nyuma y’uko agiriwe inama n’umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Misigaro [Inshuti y’umuryango we].

Ati “Gentil Misigaro ni inshuti y’umuryango yangiriye inama z’uburyo nakoresha impano indimo…Yambwiye ko kuba ndi mu bakobwa bake bakora ‘comedy’ mu Rwanda bikwiye kumpa imbaraga zo gukora cyane.”

Yakujije impano agirirwa icyizere cyo gukina muri filime “Amarira ya Gatumba” nk’umukinnyi w’Imena. Ni yo filime ya mbere yari agaragayemo. Avuga ko byabanje kumugora kwisanga mu murongo w’ibyasabwaga ariko ko yahatirije kugeza ahuje n’ibyo abayobozi ba filime bifuzaga.

Filime “Amarira ya Gatumba” yasohotse ku rubuga rwa Youtube rwa Imurenge Filmz, kuwa 29 Nzeli 2018; ifite iminota 30 n’amasegonda 30’. Uyu mukobwa kandi yagaragaye muri filime yitwa “Ni ko zubakwa” nk’umukinnyi w’Imena.

Iyi filime yamuhaye izina rikomeye yigaragaza nk’umugore w’umunyamahane ubangamira umugabo we. Avuga ko yagowe no gukina ahuza neza nk’uko byifuzwaga ariko byageze aho arabishobora nk’uko abayobozi b’iyi filime babyifuzaga.

Filime “Ni ko zubakwa” igaragaramo benshi mu bakinnyi ba filime badafite izina rikomeye, ni umushinga w’umushoramari Peter Toto Kavoma. Ni umunyarwenya, umukinnyi wa filime ndetse n’umu-producer. Atete avuga ko filime ‘Ni ko zubakwa’ nta kintu kinini yamugejejeho uretse ko ‘yamuhaye urubuga rwo kwaguriramo impano ye’.

Yavuze ko mu buzima busanzwe akunda gutera urwenya ‘cyane’ no guseka kandi ko uburere yahawe n’ababyeyi be bumufasha gufata imyanzuro mu buzima bwe bwa buri munsi ‘yaba ikomeye cyangwa iyoroshye’.

Yakomeje avuga ko amashusho yasohoye yifashishije ‘application’ ya Snapchat yitwa ‘Filter’ akagaragara nk’umucekuru, yahise abona ko yifitemo impano yo gusetsa. Avuga ko uburyo iyi ‘video’ yakiriwe byatumye abona ko ibyo akora bishimisha benshi n’ubwo we aba abona ari ibintu bito.

Yagize ati “Iriya video yangaragarije ko nifitemo impano yo gusetsa, kandi ko hanze aha hari abantu bashimishwa n'ibyo twe twita bito. Byaranshimishije kandi bintera imbaraga. Shaddy boo yarayibonye, ariko ntabwo twavuganye.”

KANDA HANO UREBE 'VIDEO' YA ANATHALIE AVUGA INKURU SHADDY BOO AZAJYA ABARA MU ZABUKURU

Atete, kuva muri 2017 abarizwa muri Amerika ku mpamvu z'amasomo

Yavuze ko yakuranye impano yo gusetsa akaniyumvamo gukina filime

Agaragara muri filime "Ni ko zubakwa" na "Amarira ya Gatumba" nk'umukinnyi w'Imena

Umuhanzi Gentil Misigaro yamugiriye inama yo gukoresha neza impano ye

REBA HANO AGACE KA FILIME "NI KO ZUBAKWA" YAKINNYEMO NATHALIE ATETE


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND