Kuri uyu wa kabiri i Santiago muri Colombia habereye tombora ya Copa America 2020 izabera mu bihugu bibiri mu mpeshyi y’umwaka utaha, ni tombora yasize Brazil ifite igikombe giheruka na Peru yageze ku mukino wa nyuma bahuriye mu itsinda rimwe, Argentine na Chile bahurira mu rindi tsinda muri iri irushanwa ryiganjemo impinduka .
Ni
irushanwa ryiganjemo impinduka ku mipangire n’imigendekere y’iri rushanwa
ugereranyije n’imyaka ishize, ubusanzwe igihugu kimwe nicyo cyakiraga iri
rushanwa, ariko kuri iyi nshuro irushanwa rizabera mu bihugu bibiri aribyo
Argentine na Colombia, bikaba bibaye ku nshuro ya mbere kuva mu mwaka wa 1983.
Amakipe
y’ibihugu 12 yitabira yagabanywaga mu matsinda atatu, buri tsinda rikaba
rigizwe n’amakipe ane, kuri iyi nshuro amakipe y’ibihugu 12 agabanyije mu
matsinda abiri, buri tsinda rigizwe n’amakipe atandatu, aya matsinda akaba
azakinira mu bihugu bitandukanye, itsinda rya A ririmo Argentine niho rizakinira, naho itsinda B
ririmo Colombia nabwo rizakinira muri iki gihugu.
Copa
America itegurwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa
America y’Epfo izwi nka CONMEBOL, yitabirwa n’ibihugu 12, birimo 10 bituruka
muri America y’Epfo ndetse n’andi makipe y’ibihugu abiri aba yatumiwe aturutse
kuyindi migabane, kuri iyi nshuro Qatar izakira igikombe cy’isi cya 2022 ndetse
na Australia nibo batumirwa.
Uko amakipe y’ibihugu yatomboranye:
Group A:
Argentine,Australia, Urguay, Bolivia, Paraguay na Chile
Group B:
Colombia, Brazil, Qatar, Venezuela, Equador na Peru
Buri
tsinda rizavamo amakipe ane ajya muri ¼, amakipe ane azakinira muri Colombia
andi ane akinire muri Argentine, muri ½ umukino umwe uzabera muri Colombia undi ubere
muri Argentine, umukino wa nyuma uteganyijwe tariki 12 Nyakanga 2020, uzabera
mu gihugu cya Colombia kuri Estadio Metropolitano Roberto Melendez Barranquilla.
Urguay
niyo imaze gutwara Copa America nyinshi mu mateka, kubera ko yibitseho ibikombe
15, igakurikirwa na Argentine imaze gutwara ibikombe 14, mu gihe Brazi ifite
ibikombe 9.
Igikombe
giheruka gukinwa mu mpeshyi y’umwaka wa 2019, cyatwawe na Brazi yari yanakiriye
iri rushanwa, ihita yuzuza umubare w’ibikombe 9 bya Copa America imaze gutwara.
Copa
America 2020 iteganyijwe gutangira gukinwa tariki 12 Kamena kugeza Tariki 12
Nyakanga 2020, kikazabera mu mijyi 9 itandukanye iri mu bihugu bibiri bizakira
iri rushanwa.
Brazil niyo ifite igikombe giheruka gukinirwa
Uruguay nicyo gihugu gifite ibikombe bya Copa America byinshi kuko kibitseho 15
TANGA IGITECYEREZO