RFL
Kigali

Umutoni Aline wasifuye umukino wa Gasogi United na Gicumbi yahagaritswe ukwezi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/12/2019 10:51
0


Nyuma yo gusagarirwa n’abakinnyi ba Gicumbi ubwo umukino wahuzaga Gasogi United na Gicumbi wari urangiye, Umutoni Aline wasifuye uyu mukino yanenzwe kenshi n’impande zombi ku byemezo bimwe na bimwe yafashe mu mukino. Kuri ubu yamaze guhagarikwa n’akanama ka komisiyo y’imisifurire mu gihe cy’ukwezi kumwe.



Mu mukino wahuje Gasogi United na Gicumbi FC ku munsi wa 10 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali, warangiye Gasogi United itsinze Gicumbi igitego 1-0, ni umukino wasifuwe na Aline Umutoni wagaragaye kenshi adahuza n’abatoza ndetse n’abakinnyi b’impande zombi ku byemezo bitandukanye yagiye afata muri uyu mukino.

Umukino urangiye  abakinnyi ba Gicumbi bakoze ikimenyetso kitari cyiza ubwo birukiraga ku musifuzi bigaragara ko barakaye batanyuzwe n’imisifurire y'uyu mukino ariko abashizwe umutekano we barahagoboka baramuherekeza.

Amakuru agera ku inyarwanda.com aravuga ko akanama ka komisiyo y’imisifurire kicaye kagasuzuma imyitwarire y’Umutoni Aline kuri uyu mukino basanga hari amakosa yagiye akora bituma tariki 28 Ugushyingo 2019 bamufatira umwanzuro wo kumuhagarika mu gihe kingana n’ukwezi kumwe nta gikorwa kijyanye no gusifura agaragaramo.

Gasingwa Michel uhagarariye komisiyo y’abasifuzi muri FERWAFA avuga ko buri musifuzi ugaragaje imyitwarire idakwiye nk'uko biri mu mahame abagenga agomba gufatirwa ibihano bigendanye n’uburemere bw’ikosa yakoze n’ingaruka zaryo ku mukino.

Umusifuzi waherukaga guhanwa ni Rurisa Patience nawe wahaniwe imyitwarire mibi ku mukino yasifuye muri uyu mwaka w’imikino.

Urwego rw’abasifuzi ruri gutungwa agatoki muri iyi minsi ko rutari kwitwara neza, ariko byose bikagaruka ku mibereho y’abasifuzi mu Rwanda, dore ko bahabwa intica ntikize, ubundi bikavugwa ko bajya ku mikino bahawe ruswa bigatuma babogama. 


Umukino urangiye abakinnyi birukiye ku musifuzi abashinzwe umutekano barahagoboka


Aline yanenzwe kenshi ku byemezo yagiye afata muri uyu mukino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND