Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy'Umwanditsi Mukuru No 019-079541 cyo kugurisha ingwate cyatanzwe kuwa 14/10/2019 kugira ngo hishyurwe umwenda wa Banki;
Hashingiwe ku mabwiriza y'Umwanditsi Mukuru NO 03/2010/ORG yo ku wa 16/11/2010 agenga ibyerekeye gukodesha, kugurisha muri cyamunara ndetse no kwegukana ingwate;
Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko; kuwa kabiri tariki ya 10/12/2019 saa Tanu z'amanywa (11Hrs), azagurisha muri cyamunara inzu iri mu kibanza No 1/03/09/03/57 iri mu Kagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara kuri telefone igendanwa; 0788550679 cyangwa 0788532330
Bikorewe i Kigali none ku wa 03/12/2019
Ushinzwe kugurisha ingwate UMUGIRANEZA Jean Michel ni we washyize umukono kuri iri tangazo
TANGA IGITECYEREZO