RFL
Kigali

Meddy yagizwe Ambasaderi wa kompanyi y’Ubukerarugendo muri Seychelles

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/12/2019 11:46
2


Umuhanzi w’umunyarwanda ukorera muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Ngabo Medard [Meddy], ari mu byishimo bikomeye yasangije abakunzi be kuri uyu wa 04 Ukuboza 2019, ababwira ko yagizwe Ambasaderi wa Kompanyi ikomeye y’Ubukerarugendo muri Seychelles.



Mu butumwa yanditse kuri konti ye ya instagram, yagize ati “Nishimiye kubatangariza ko ari njye Ambasaderi w'Ikigo gikomeye cy'Ubucyerarugendo cyo muri Seychelles cyitwa MazMillions.”

Uyu muhanzi yavuze ko ‘MazMillions’ iri gutanga amahirwe yo kuba wamara iminsi cumi n’ine (14) muri imwe muri Hotel zikomeye muri Seychelles, kugendera mu bwato, mu ndege n’ibindi bisaba ko utanga amadorali 100 ukagura itike ukaba ugiye mu bashobora gutsindira ibihembo byashyizweho.

Yavuze ko abazatsinda batangazwa mu minsi 54 guhera kuri uyu wa Gatatu ndetse ko utsinze ahabwa amahirwe yo kujyana n’undi muntu. Anavuga ko hari n’ibihembo bigenewe abantu 15 muri buri gihembwe.

Meddy yavuze kandi ko kuri uyu wa Gatatu yifashishije konti ye ya instagram atanga ibisobanuro birambuye kuri iyi kompanyi y’Ubukerarugendo yo muri Seychelles batangiye gukorana. Yakanguriye abafana be gusobanukirwa byinshi banyuze kuri Website: mazmillions.com

Kompanyi ya MazMillions yafunguye imiryango kuwa 01 Ukuboza 2017 ikorera mu nyubako ya Unity House mu murwa Mukuru wa Seychelles, Victoria. Muri Mutarama, Gicurasi na Nzeri itanga ibihembo 15 ku bantu batandukanye hashingiwe ku marushanwa itegura.

Umurwa Mukuru wa Victoria uri ku buso bwa 20.1 km² ukagira ubushyuhe bwa 30°C ku isaha; utuwe n’abantu 26, 450. Mayor w’uyu Mujyi ni David Andre.

Mu bihe bitandukanye Meddy yakoreye ingendo muri Seychelles kenshi bikavugwa ko yajyanwe no gukorerayo ibitaramo.

Kuwa 01 Ugushyingo 2019 yifashe amafoto n’amashusho ayasangiza abakunzi be kuri konti ya instagram, agaragaza ibihe byiza yagize nyuma yo gukoresho zimwe muri serivisi zitangwa na MazMillions.

Meddy yagiye muri Seychelles aganura kuri zimwe muri serivisi zitanangwa na MazMillions

Kompanyi ya MazMillions iherereye ku kirwa cya Mahe mu Murwa wa Victoria

Uyu muhanzi yavuze ko uyu munsi atanga ibisobanuro birambuye kuri MazMillions yatangiye gukora nayo amenyekanisha ibikorwa byayo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Donat4 years ago
    turamushyigikiye nakomerezaho arashoboye
  • A4 years ago
    Ibyo bya tombola ibyinshi biba byishakira inyungu, so be careful





Inyarwanda BACKGROUND