RFL
Kigali

Watermelon, ibanga mu gukiza igisuzuguriro abagore biswe ba Mukagatare

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:3/12/2019 19:19
0


Watermelon ni urubuto ushobora kwitiranya n’umwungu ku batarumenyereye kuko ni urubuto rwera ku ruyuzi, rugira indabo zisa n’intutu (indabo ziza ku ruyuzi) kandi rufite bimwe ruhuriyeho n’ibihaza.



Uru rubuto rumeze nkaho nta cyanga rugira, uba wumva ari nk’amazi arimo agasukari gacye. Ni urubuto rwuzuye umutobe, rworohereye, rurimo utubuto duto tw’umukara rukaba isoko nziza y’amazi acyenewe kimwe n’izindi ntungamubiri.

Uru rubuto ruribwa baruhekenya, aho urya igice gitukura kiba imbere muri rwo. Ushobora kandi no gukamuramo umutobe wifashishije utumashini twabugenewe ukaba ari wo unywa.

Nk’uko tubikesha urubuga umutihealth, Watermelon ibamo intungamubiri zinyuranye, imyunyungugu na za vitamini. Twavugamo Vitamini A, B1, B3, B6, C, calcium, magnesium, fibre, poroteyine, potassium na lycopene.

Uru rubuto rufite akamaro gakurikira mu buzima:

Kubera ikungahaye ku mazi, ni nziza mu gihe cy’ubushyuhe no kurwanya inyota. Uru rubuto rubamo Calories nkeya (muri grama 100 harimo 30 Calories) kandi nta mavuta menshi abamo. Bituma ruba urubuto rwiza ku bantu bose yemwe n’abarwayi ba diyabete. Ikindi kandi rufasha mu gusohora imyanda mu mubiri.

19% bya vitamini A umubiri ukeneye ku munsi uzazisanga muri uru rubuto. (muri 100g harimo 569mg za vitamin A). Iyi ni vitamini y’ingenzi mu kureba neza no mu budahangarwa bw’umubiri kimwe no kugira uruhu rwiza ruhehereye. Irinda kandi kanseri y’ibihaha no mu kanwa.

Uru rubuto rukungahaye kuri flavonoids zinyuranye nka lycopene, lutein, β-carotene, zeaxanthin na cryptoxanthin. Izi zose zizwiho kurinda kanseri zinyuranye nka kanseri ya porositate, iy’amara, iy’amabere, ibihaha, nyababyeyi n’urwagashya.

Kuba uru rubuto rukungahaye kuri vitamini C, kimwe n’ibindi bisukura umubiri ni rwiza ku ruhu. Icyo usabwa ni ugukuba igisate cyayo cyangwa gukaraba umutobe wayo ku ruhu ahatangiye kwangirika cyane cyane bitewe no gusaza. Ibi bizarusana kandi binarinde kongera kwangirika.

Nubwo inyanya zizwiho gukungahara kuri lycopene, ariko uru rubuto ruzirenzeho. (muri 100g harimo 4532µg, mu gihe ari urunyanya wasangamo 2573µg). Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibi birinda umubiri imirasire mibi y’izuba (UV).

Kuba harimo potasiyumu, bituma ruba urubuto rwiza mu mikorere y’umutima harimo kuwurinda gutera nabi no kurinda umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Si umutima gusa kuko binafasha mu gusukura impyiko, bikagabanya acide urique izwiho gutera indwara ya 'goute' mu mubiri. Kuyirya bituma unyara kenshi ari byo bizafasha impyiko gusohora imyanda.

Ku bagabo, kuba watermelon ikize kuri arginine, bibafasha kurwanya uburemba kuko yongera ubushake bwo gutera akabariro ndetse ubwo bushake bugatinda. Muri macye ni viagra y’umwimerere. Si ibyo gusa kuko ifasha n’abagore ibongerera ububobere, bityo bamwe bahimbwe ba mukagatare yabafasha kwikuraho igisuzuguriro.

Tuzasangamo kandi vitamin B1, B6, vitamin C na manganese. Ibi byose bifasha mu kurwanya mikorobe zanduza, no kongerera ubudahangarwa bw’umubiri imbaraga.

Ubushakashatsi bugaragaza ko kugeza ubu nta muntu uragaragaza ko umubiri we utihanganira uru rubuto. Nubwo imbuto zarwo zitaribwa, ariko uramutse uzimize bigutunguye ntuzagire ubwoba ntacyo zagutwara. Umuntu wese yemerewe kurya uru rubuto uretse umwana utarageza ku mezi 8 avutse niwe utemerewe guhabwa ifunguro ririmo watermelon cyangwa umutobe wayo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND