RFL
Kigali

Uruyange rw’Intayoberana ruzataramira abana bazitabira 'Christmas Kids Festival' igiye kuba ku nshuro ya 4

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/12/2019 14:08
0


Uruyange ni igice cy'abana cy'itorero Intayoberana rizwi mu mbyino gakondo mu Rwanda. Ni abana bato bafite impano yo kubyina, kuririmba, kwivuga bakaba barabaye aba 2 mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent riherutse kubera muri Kenya. Kuri ubu aba bana bagiye gutaramira abana bagenzi babo bazitabira iserukiramuco rya Christimas Kids Festival.



Christimas Kids Festival igiye kuba ku nshuro ya kane, izaba tariki 7-8 Ukuboza 2019 ibere kuri Spiderman game center i Masaka guhera saa tatu za mu gitondo kugeza bwije. Kwinjira ni 5000 Frw ku mwana kuva ku myaka ibiri kuzamura. Anita Pendo ni we uzaba ari umushyushyarugamba (MC).


Muri Christimas Kids Festival 2019 hitezwe udushya twinshi tutamenyerewe muri iri serukiramuco aho buri mwana azahabwa Fanta ya Pineapple ku buntu.  Umwe mu itsinda rutegura iri serukiramuco yabwiye Inyarwanda.com ati “Hazatangwa ibihembo byinshi bitandukanye  ndetse icyo kurya no kunywa azaba ari munange.”

Ikigo cy’imikino n’imyidagaduro cy’abana cya mbere mu Rwanda, Spiderman game center gisanzwe gitegura ibitaramo bitandukanye ariko kuri iyi nshuro cyateguye Christmas Kids Festival ku nshuro ya kane mu nsanganyamatsiko igira iti “Twimakaze umuco wacu mu bana”

Abana bazitabira iri serukiramuco ry’uyu mwaka, bazerekwa imikono inyuranye, bigishwe banarushanwe mu myidagaduro itandukanye harimo guca imigani, kuvuga ibisakuzo, ibyivugo, kubyina no kuvuza ingoma. Abana bazitwara neza bazahabwa ibihembo bitandukanye.


Anita Pendo ni we uzayobora iserukiramuco ry'uyu mwaka


Uruyange rw'Intayoberana bazasusurutsa abana bazitabira iri serukiramuco






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND