Uruyange ni igice cy'abana cy'itorero Intayoberana rizwi mu mbyino gakondo mu Rwanda. Ni abana bato bafite impano yo kubyina, kuririmba, kwivuga bakaba barabaye aba 2 mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent riherutse kubera muri Kenya. Kuri ubu aba bana bagiye gutaramira abana bagenzi babo bazitabira iserukiramuco rya Christimas Kids Festival.
Christimas Kids Festival igiye
kuba ku nshuro ya kane, izaba tariki 7-8 Ukuboza 2019 ibere kuri Spiderman game
center i Masaka guhera saa tatu za mu gitondo kugeza bwije. Kwinjira ni 5000 Frw ku
mwana kuva ku myaka ibiri kuzamura. Anita Pendo ni we uzaba ari
umushyushyarugamba (MC).
Muri Christimas Kids Festival 2019
hitezwe udushya twinshi tutamenyerewe muri iri serukiramuco aho buri mwana azahabwa
Fanta ya Pineapple ku buntu. Umwe mu
itsinda rutegura iri serukiramuco yabwiye Inyarwanda.com ati “Hazatangwa
ibihembo byinshi bitandukanye ndetse icyo
kurya no kunywa azaba ari munange.”
Ikigo cy’imikino n’imyidagaduro cy’abana
cya mbere mu Rwanda, Spiderman game center gisanzwe gitegura ibitaramo
bitandukanye ariko kuri iyi nshuro cyateguye Christmas Kids Festival ku nshuro
ya kane mu nsanganyamatsiko igira iti “Twimakaze umuco wacu mu bana”
Abana bazitabira iri serukiramuco
ry’uyu mwaka, bazerekwa imikono inyuranye, bigishwe banarushanwe mu myidagaduro
itandukanye harimo guca imigani, kuvuga ibisakuzo, ibyivugo, kubyina no kuvuza
ingoma. Abana bazitwara neza bazahabwa ibihembo bitandukanye.
Anita Pendo ni we uzayobora iserukiramuco ry'uyu mwaka
Uruyange rw'Intayoberana bazasusurutsa abana bazitabira iri serukiramuco
TANGA IGITECYEREZO