RFL
Kigali

Dore uko wakira igikomere watewe n’urukundo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/12/2019 13:53
0


Iyo umuntu ari mu kibatsi cy’urukundo na mugenzi we ntabwo aba yibwira ko bishobora kurngira kandi bikarangira nabi, iyo atari yarabyiteguye cyangwa atari abizi bikamubaho bimutunguye usanga uwo bibayeho agira agahinda gakabije, ndetse akagira igisebe twakwita umufunzo ku mutima ku buryo bitoroshye kumwomora



Igikomere cy’urukundo ni ikintu kiryana nkuko abahanga babivuga, intnganya zikabije, ibinyoma bitagira ingano,amagambo mabi ashobora kurenga ibitekerezo by’uyumvisehamwe n’ibindi byinshi, bishobora gutuma urukundo ruhagarara ubundi ikibazo kikaba kubyakira k’umutima ubabaye

Ese ni gute wakira igikomere cy’urukundo?

Abantu bababara bitandukanye, buri wese aba afite uko yakira umubabaro we,n’uko abasha kuwikuramo, hari abo binanira bagakomeza kureba amafoto y’abakunzi babo ndetse bakanabakurikirana cyane ku mbugankoranyambaga hari abahitamo kubisohokamo neza bagashaka abandi bakunzi bashya kugirango bibagirwa abambere n’ibindi byinshi

Ariko se uburyo bwiza bwo kwigobotora igikomere watewe n’urukundo ni ubuhe?

Mu by’ukuri abantu bakundanye igihe kirekire cyane noneho bakaza gutandukana, ububabare ntibupfa gushira n’iyo wagira ute nkuko abahanga babivuga

Gua ngo hari uburyo bwo kwiyubaka gahoro gahoro bwagufasha gusohora icyo gikomere muri wowe

Intambwe ya mbere ni ukwakira uwo mubabaro uhuye na wo: akenshi usanga iyo umuntu atandukanye numukunzi we, agira agahinda kenshi akiheba bikabije ndetse akumva ko atabaho atamufite, aha nakubaza nti ese utaramubona ntiwari uriho? Akenshi usanga umuntu ahangayika ndetse akumva ko abantu bose bamwanze mbese akumva ko atari uwo gukundwa

Banza wibaze uti ese ndiyumva nte nyuma yo gutandukana n’umukunzi wanjye? Ese kuki numva mfite ubwoba?ibibazo bimeze bityo bizagufashakurenga uwo mubabaro ufite

Emera igihombo ugize: nibwo rwose gutandukanan’umukunzi bisa n’ibituma wumva hari icyuho kibaye mu buzima bwawe ndetse biragora kwibagirwa ako kanya, ubw wumva wanamwandikir cyangwa ukamuhamagara ariko icyo gihe uba uri gukereza gukira kwawe

Gerageza kumwivanamo usibe nomero ze ndetse ntunamukurikirane ku zindi mbuga biragoye ariko wabyibuza bigakunda, buri muti wose urasharira

Sobanukirwa impamvu yo kubabara kwawe: Birashoboka ko umuntu ahagarika urukundo atanatanze impamvu yabyo, icyo gihe biragrana cyane ndetse bifata igihe kinini ngo ukire kuko uwanzwe ntaba azi impamvuy’umubabaro we, aha rero uribaza uti ese nakundanye n’umuntu utankwiriye? Ese ni iki cyaba cyaranteye iki gikomere?Iyo ubashije kubona igdubizo uba uri mu nzira yo gukira

Fata igihe gihagije: igikomere ahanini gishobora gufata amezi menshi cyangwa se kigafata umwaka iyo uwo mwatandukanye mwari mumaranye igihe kinini ariko icyo ukwiye kumenya nuko igihe gikiza ibikomere byose, wifata umwanya utekereza ibibi gusa, fata igihe cyawe wiyubaka bundi bushya, umenye neza ko uko utegura ejo hawe heza ni nako wibagirwa umubabaro wahuye na we

Src: parlerdamour.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND