U Rwanda ni igihugu kimaze kuba ubukombe mu gusurwa n’abantu b’ingeri zitandukanye bakururwa n’ibyiza birutatse birimo ingagi zo mu birunga, Pariki ya Nyungwe n’iy’Akagera n’ahandi hantu nyaburanga.
U Rwanda kandi ni igihugu
kimaze kuba igicumbi cy’inama n’iminsi mikuru ikomeye ku Isi, ibi nabyo biri mu
bituma rugendererwa n’abantu benshi cyane baturutse imihanda yose y’Isi.
Mu nkuru z’uruhererekane
zivuga ku byaranze uyu mwaka wa 2019 turi kugana ku musozo, tugiye kubagezaho
abantu b’ibyamamare bageze mu Rwanda ku bw’impamvu zitandukanye.
Kuri uru rutonde ntabwo
twashyizeho, abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro bakomeye nabo baje mu
Rwanda.
Diamond Ptanumz ni umuhanzi ukomoka muri Tanzaniya
ukunzwe n’abantu batari bake muri Afurika no ku Isi yose. CNN iherutse
kumushyira ku rutonde rw’abahanzi bakunzwe kurusha abandi muri Afurika.
Uyu mugabo muri uyu mwaka yageze mu Rwanda ubwo
yari yitabiriye igitaramo cyo gusoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival
ryabaye ku nshuro ya mbere.
Iki gitaramo cyabereye muri Parikingi ya Sitade
Amahoro cyitabiriwe n’abantu babarirwa mu bihumbi byinshi bari babukereye
bashaka kureba uyu mugabo uri guca ibintu muri iyi minsi.
Ikitazabigirana ku rugendo Diamond yakoreye mu Rwanda
ni uko yasubiye iwabo yirahira inyubako ya Kigali Arena asaba ko yakubwaka
n’iwabo.
Jidenna
Jidenna Theodore Mobisson ni umuraperi w’umunyamerika
ufite inkomoko muri Nigeria. Yamamaye cyane biturutse ku ndirimbo ye yise
“Classic Man” yashyize hanze mu 2015.
Jidenna aheruka mu Rwanda vuba aha, aho yaririmbye mu
gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 29
Ugushyingo 2019. Yashimye Perezida Paul Kagame uburyo agejeje u Rwanda ku
iterambere ndetse avuga ko yifuza guhura nawe.
Awilo
Longomba.
Uyu musaza wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zo mu
njyana ya Rumba akomoka muri Repubulika iharanira Demukarasi Kongo. Ikirenge
cye cyakandagiye mu rw’imisozi igihumbi muri uyu mwaka wa 2019 ubwo yitabiraga
igitaramo cya Kigali Jazz Junction cyabaye mu gusoza ukwezi k’Ukwakira.
Patoranking
Patrick Nnaemeka Okori, umuhanzi ukomoka muri Nigeria
ukunzwe cyane mu njyana ya Dancehall, asoje umwaka wa 2019 ageze mu Rwanda dore
ko bitari n’ubwa mbere ahageze.
Yitabiriye inama ya Youth Conneckt yabaye kuva tariki 09 Ukwakira kugera tariki 11 Ukwakira 2019 ndetse
anaririmba mu gitaramo cyo kuyitangiza yahuriyemo n’abandi bahanzi barimo
Meddy, Bruce Melodie, na Queen Cha.
Drogba
Didier Yves Drogba Tébily, umugabo ukomoka muri Cote
d’Ivoire akaba yaramamaye bitewe no guconga ruhago. Yaciye mu makipe
atandukanye yo ku mugabane w’u Burayi agirira ibihe byiza cyane mu ikipe ya
Chelsea.
Didier Drogba wahagaritse gukina umupira w’amaguru,
yaje mu Rwanda ubwo yari yitabiriye Inama ya Youth Conneckt Africa yabaye mu
Ukwakira, ku munsi wa kabiri w’iyi nama
yatanze ikiganiro agaragaza uburyo impano y’umuntu ashobora kuyibyazamo
amafaranga.
Ne-Yo
Shaffer Chimere Smith umunyamerika w’icyamamare mu
njyana ya R&B ku nshuro ye ya mbere yabashije gukandagira mu Rwanda. Yaje
yitabiriye umuhango wo kwita Izina abana b’ingagi ndetse yita umwe muri
abo bana, “Biracyaza”.
Nyuma y’umunsi umwe avuye mu Kwita Izina Ne-Yo yahuye
n’abandi bahanzi bakomeye bo mu Rwanda, mu gitaramo cya mbere cyabereye mu
nyubako ya Kigali Arena. Igitaramo cya
Ne-Yo cyitabiriwe n’abarimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Burna
Boy
Uyu muhanzi uherutse kujya ku rutonde rw’abahatanira
ibihembo bya Grammy Awards, nawe ari mu byamamare byageze mu Rwanda. Hari ku
nshuro ya mbere akandagiye mu rwa Gasabo ubwo yahakoreraga igitaramo yise Burna
Boy Experience cyabereye mu nyubako ya Intare Conference Arena tariki 23
Werurwe 2019.
Naomi
Umunyamideli w’umwongerezakazi Naomi Campbell ni umwe mu
byamamare byatumiwe mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 15, mu birori byabereye mu Karere ka Musanze
tariki 06 Nzeri 2019.
Nyuma yo Kwita Izina abana b’Ingagi Naomi Campbell yasuye
Pariki y’ibirunga asura imiryango itandukanye y’ingagi arishima cyane.
David
Luiz
Umukinnyi w’ikipe ya Arsenal ukomoka muri Brezil,
David Luiz, umwaka wa 2019 azawandika mu mateka ye kuko ari bwo bwa mbere
yabashije gukandagira ku butaka bw’u Rwanda.
Yageze i Kigali tariki 10 Ukwakira aherekejwe n’umubyeyi we n’umukunzi we. Icyari kizanye David Luiz kwari ugusura ingagi zo mu birunga ndetse asura ikipe y’abana bato bakina umupira w’amaguru. David Luiz kandi yahuye n’abakunzi b’ikipe ya Arsenal bo mu Rwanda bagirana ikiganiro.
Louis
Van Gaal
Uyu mugabo yamamaye mu gutoza amakipe atandukanye yo ku
mugabane w’u Burayi arimo Manchester United yo mu Bwongereza na FC Barcelona yo
muri Espagne.
Nawe ari mu byamamare byasuye u Rwanda aho yitabiriye
umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 15, akaba yaraboneyeho
n’umwanya wo kuzisura.
Tony
Adams
Tony Alexander Adams wakiniye Arsenal yo mu Bwongereza
imyaka 19 akaba na Kapiteni wayo imyaka 14 nawe yaje mu Rwanda muri uyu mwaka
wa 2019.
Igikorwa nyamukuru cyari kimuzanye ni umuhango wo
kwita Izina abana b’ingagi wabaye ku nshuro ya 15 muri Nzeri 2019. Umwana w’ingagi
yamwise “Sura u Rwanda”.
Maria
Sharapova
Maria Yuryevna Sharapova w’imyaka 32 ni umurusiyakazi
wamamaye ku Isi mu mukino wa Tenis. Yasuye u Rwanda u Rwanda mu kwezi k’Ugushyingo
ubwo yari mu biruhuko.
Sharapova yagiriye ibihe byiza mu Karere ka Musanze
aho yasuye ingagi zo mu Birunga nyuma ahura na Perezida Kagame n’abo mu
muryango we.
Don
Moen
Uyu ni umuramyi wahanze indirimbo zihembura imitima y’abakirisitu
batagira ingano ku Isi ya Rurema.
Donlad James Moen yageze mu Rwanda ku nshuro ye ya
mbere ubwo yari yitabiriye igitaramo cya MTN Kigali Praise Fest Edition I cyabereye
muri Kigali Conference and Exhibition Village.
Igitaramo Don Moen yakoreye i Kigali cyitabiriwe n’abantu
benshi cyane bari bafite amatsiko yo kumubona amaso ku maso nyuma y’imyaka
myinshi bamubona kuri televiziyo gusa.
Jidenna ni we muhanzi ukomeye uheruka i Kigali
Awilo Longomba yaririmbye muri Kigali Jazz Junction
Diamond Platnumz ni we wahaye umugisha Iwacu Muzika Festival
Didier Drogba yatanze ikiganiro mu nama ya Youth Conneckt
Patoranking yataramiye i Kigali muri uyu mwaka
TANGA IGITECYEREZO