RFL
Kigali

Ubushakashatsi buvuga ko gutangira akazi mbere ya saa Yine za mu gitondo byica gahoro gahoro, dore icyo wakora

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/12/2019 12:07
3


Ni abantu benshi cyane muri iki gihe babyuka ngo bajye mu kazi bakabanza kwiganyira bitewe n’uko baba bananiwe ndetse bagifite ibitotsi ariko kuko nta kundi babigenza bakabyuka kare mbere ya saa yine bakajya mu kazi ngo babone imibereho.



Uwo munaniro rero umuntu akomeza kuwukorana bigatuma atajya yumva aruhutse kuko nta mwanya uhagije yabonye, uko wiyongera rero ni ko n’umubiri ugira intege nke ahanini bitewe n'uko abyuka mbere ya saa yine za mu gitondo, ugasanga umuntu yarwaye icyo bita surmenage mu ndimi z’amahanga, agacika intege ku buryo bugaragara bitewe no guhora azinduka ajya gushaka imibereho

Nubwo bimeze bityo ariko,mu gihe nta mwanya ubona wa kuruhuka bihagije ndetse bikaba bitagukundira kubyuka nyuma ya saa yine ku bw'inshingano nyinshi ufite, hari imyitozo yoroheje umuntu yakora mbere yo kuryama akabasha kuruhuka neza nubwo biba bidahagije ariko birafasha.

Gukinga inzugi n’amadirishya: Mu gihe uri kwitegura kuryama banza ukinge neza inzugi n’amadirishya biguteguze mu mutwe ko ugiye kuruhuka kuko iyo hakinze n’urumuri ruragabanuka, iyo rugabanutse bituma umusemburo w’ibitotsi uvuburwa cyane bigatuma mu gihe uryamye usinzira neza.

Gufata amafunguro yoroheje: Burya kurya ibiryo byinshi kandi bikomeye nijoro ni bibi kuko bikubuza gusinzira neza, ni byiza gufata icyo kurya cyoroheje kitakubuza amahoro ndetse kitari bugore mu igogora bityo ubashe gusinzira neza.

Kwirinda ikawa mu masaha ya nimugoroba: Iyo wanyoye ikawa nyinshi bituma umuntu adasinzira neza ndetse bishobora no kukubuza ibitotsi burundu ukarara ureba kandi ntacyo utakoze ngo ubashe gusinzira, ni byiza rero kwirinda ikawa kugira ngo itakubuza gusinzira.

Kuzimya ibintu bifite urumuri rwinshi: Urumuri rwinshi burya rutuma umuntu adasinzira neza kuko ubwonko butabasha kuruhuka, ni byiza kuzimya za telephone, television n’ibindi bintu bifite urumuri rwinshi nibura mbere y’isaha imwe ngo uryame, bizagufasha kugira ijoro ryiza.

Kunywa amazi menshi: Kunywa amazi menshi bifasha mu gusohora imyanda mu mubiri bikagabanya umunaniro, ni byiza kongeramo nibura indimu cyangwa tangawizi kugira ngo ya myanda isohoke neza, ibyo bizagufasha kuzatangira umunsi wawe w’ejo neza nta munaniro na muke ufite.

Kuririmba mu gitondo ubyutse: Mu gihe uri gukaraba witegura gufata icyo kurya cya mu gitondo, ushobora kubikora wiririmbira, wumva radio se, wumva amakuru mashya y’uwo munsi, bizagufasha kwirirwana akanyamuneza ari nabyo bizagufasha kugira umunsi mwiza.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • iradukunda yannick4 years ago
    ibi sinemerana nabyo kuko ariya masaha niyo yingenzi yo gukora ahubwo biterwa nuko umuntu aba yajyamye atinze ntujyame ya masaha 7_8
  • Nkunda4 years ago
    Aya makuru ndumva atariyo kubera ko ukurikije imiterere n'imikorere y'umubiri w'umuntu mu gitondo niho umubiri uba ufite imbaraga zo gutangira gukora cyane haba mu mitekerereze cyangwa mu mbaraga physically. Bityo imbaraga nyinshi zenerwa mu gitondo umuntu akibyuka
  • NEMA Rene 4 years ago
    hi tubandikiye tubasaba ikifuzo cyo kutuvugira nkabaturage bo mucuaro kubinjyanye nabikorera cyane cyane abacuruza ibijyanye na bar kuko nyakubahwa president wa repuburika avuga ko tugomba gukora amasaha 24h kd nkurubyiruko leta iri kutwibuka nko kubijyanye na BDF kd ntakindi twakora uretse kwihangira imirimo kd imirimo igezweho nubuhinzi,ubworozi,n'ubucuruzi muzagerageze mutuvugire





Inyarwanda BACKGROUND