RFL
Kigali

Nice Ndatabaye mbere yo gutaramira mu Rwanda yakoreye igitaramo muri Kenya aririmbana bwa mbere n'ababyeyi be-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/12/2019 17:27
0


Nice Ndatabaye ukunzwe mu ndirimbo ‘Umbereye Maso’ yakoranye na Gentil Misigaro yakoreye igitaramo muri Kenya aririmbana bwa mbere n’ababyeyi be aherutse guhura nabo nyuma y’imyaka 22. Ni igitaramo yakoze mbere y’uko ataramira mu Rwanda mu gitaramo kizaba tariki 8/12/2019.



Mu gitaramo ‘Umbereye Maso Nairobi’, Nice Ndatabaye yari ari kumwe n’abahanzi banyuranye barimo Liliane Kabaganza, Gisubizo Ministries, Muhumure Confiance n’abandi. Akoze iki gitaramo nyuma y’iminsi ahuye n’ababyeyi be yaherukaga kubona imbonankubone mu myaka 22 ishize. Aherutse kubwira Inyarwanda.com ko yavuganaga nabo yifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye ku buryo yamenyaga amakuru yabo.


Liliane Kabaganza yaririmbye muri iki gitaramo

Nyuma y’igihe kinini atabona ababyeyi be imbonankubone, bongeye guhura ejobundi biba ibyishimo bikomeye ku mpande zombi. Ibyishimo byiyongereye kuri iki cyumweru tariki 1/12/2019 ubwo bahuriraga mu gitaramo n'ababyeyi be bagafatanya kuramya no guhimbaza Imana. Nyuma yo gutaramira muri Kenya, Nice Ndatabaye ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo yise ‘Umbereye Maso Live Concert’ kizabera muri Kigali Serena Hotel kuva saa kumi z’umugoroba.


Nyuma yo gutaramira muri Kenya, Ndatabaye ategerejwe i Kigali mu gitaramo azakora kuri iki Cyumweru

Muri iki gitaramo azaba ari kumwe na Sam Rwibasira, Gisubizo Ministries, Prosper Nkomezi na James & Daniella bakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Mpa amavuta’. Aganira na Inyarwanda.com ku mpamvu nyamukuru yamuteye gutegura iki gitaramo cyo mu Rwanda, Nice Ndatabaye yaragize ati "Impamvu nateguye iki gitaramo by’umwihariko, hari abakunzi banjye indirimbo zanjye zagiye zikoraho nka Ndahamya, Iracyakora, Yesu Niwe, Umbereye Maso,..zagiye zikora ku mitima y’abantu benshi cyane, basaba ko naza tugataramana."

Kwinjira muri iki gitaramo kizaba kuri iki Cyumweru tariki 8/12/2019 ni ukwishyura. Ku munsi w’igitaramo, itike izaba igura 5,000Frw mu myanya isanzwe, 10,000Frw muri VIP ndetse na 15,000Frw muri VVIP. Abagura amatike mbere y'uko igitaramo kiba, baragabanyirizwa ibiciro aho itike yo mu myanya isanzwe igura 3,000Frw naho muri VIP ikaba igura 8,000Frw.

REBA ANDI MAFOTO Y'IGITARAMO NICE NDATABAYE YAKOREYE MURI KENYA


Nice Ndatabaye yaririmbanye n'ababyeyi be






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND