RFL
Kigali

Tom Close n'umugore we bibarutse ubuheture

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:2/12/2019 12:14
0


Umuhanzi Tom Close n’umugore we Niyonshuti Tricia bari mu byishimo byo kuba bibarutse umwana w’umukobwa wabo wa gatatu, bahise bita Irebe Elana.



Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, umugore wa Tom Close, Niyonshuti Tricia yagaragaje ifoto y’umwana w’uruhinja ahishura ko yamwibarutse mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo. Yagize ati “ Mbere y’uko Ugushyingo kurangira ijuru ryaratumwenyuriye, nyuma Ella, Ellan, Elai ubu dufite Irebe Elana mudufashe gushima Imana.”

Tariki 23 Ugushyingo 2019 ni bwo yashyize kuri Instagram indabyo yahawe n’umugabo we nk’ikimenyetso cyo kumushimira ko yibarutse ndetse na Tom Close abihamya agira ati “Wakoze ku bw’umukobwa mwiza. Ndagukunda cyane”

Tom Close n’umugore we bibarutse umwana wa gatatu mu gihe banizihizaga isabukuru y’imyaka itandatu ishize babana dore ko basezeranye kubana akaramata tariki 30 Ugushyingo 2013.

Bahamirije isezerano mu itorero ry’Abangilikani mu rusengero rwa Saint Etienne mu Biryogo, biyakirira i Rusororo. Iyi myaka itandatu isanze umuryango wa Tom Close ufite abana bane barimo batatu yabyaranye n’umugore we [Ella, Ellan na Elana] na Ellai biyemeje kurera nyuma y’uko umubyeyi we amutaye akiri uruhinja.

Kugeza ubu Tom Close n’umugore we bafite abana bane ari nawo mubare w’abana uyu mugabo yari yariyemeje kubyara. mu minsi ishize aherutse gutangaza ko atazongera kubyara undi mwana ukundi, ahubwo agiye kwita ku bo afite.

Tom Close ni umwe mu bahanzi bubashywe mu Rwanda, amaze igihe kitari gito mu muziki ndetse ni we waciye agahigo ko kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stari ku nshuro ya mbere mu 2011. 

Irebe Elena umwana wa kane wa Tom Close 

Tom Close na Tricia bamaze imyaka itandatu babana





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND