RFL
Kigali

Twagira uzahagarira u Rwanda muri Mister Africa International 2019 ari mu myitozo ikomeye-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:2/12/2019 12:23
0


Twagira Prince Herny uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Mister Africa International ari gukora imyitozo myinshi isaba imbaraga kugira ngo yongere umubiri we azabashe kwitwara neza mu irushanwa rizaba muri uku kwezi.



Kuwa Gatatu w’iki cyumweru dutangiye ni bwo hazatangira umwiherero w’irushanwa rya Mister Africa International 2019 rizasozwa tariki 09 Ukuboza 2019. Iri rushanwa rizabera i Lagos muri Nigeria, rizitabirwa n’abasore b’intarumikwa baturutse mu bihugu bigera kuri 20 by’Afurika harimo n’u Rwanda ruzahagararirwa na Twagira Prince Henry usanzwe ari umunyamideli.

Irushanwa ryo gushaka rudasumbwa w’Afurika ryitabirwa n’abasore b’ibigango bateruye ibyuma bakazana ibituza n’ibizigira bidasanzwe. Twagira Prince Henry ni umusore ufite uburebure bwa metero 1,94 n’ibiro 73, mu bigaragarira amasomo ntabwo ari mu munini ugereranyije n’abandi bahanganye muri iri rushanwa.

INYARWANDA yamusuye mu rwego rwo kumenya aho ageze yitegura guserukira igihugu, tumusanga mu myitozo ngororamubiri aho aba aterura ibyuma n’ibindi bimufasha kongera umubyimba w’umubiri we. Yatubwiye ko iyi myitozo amazemo ibyumweru bitatu akora kabiri ku munsi, imufasha kongera umubyimba we kuko nabyo biri mu bireberwaho iyo batanga amanota.

Ati “ Ni ukugira ngo ugire umubiri ugaragara neza, kuko iyo tugeze hariya ntabwo muba mwambaye imyenda gusa hari aho mwambara agatuza gusa kuko hari irushwana ry’imyenda yambarwa ku mucanga, niyo mpamvu mba ndi gukora imyitozo ngo hagire akantu kajyaho.”


Iyi myitozo kandi ngo ijyana no kunoza imirire, aho asigaye yihata kunywa amata byibuze litiro imwe ya buri munsi. N’ubwo bisa nk’aho Twagira ari we musore ufite ibigango bito mu bo bahanganye avuga ko ibyo bitamuteye ubwoba kuko hari ibindi byinshi bigenderwaho kandi yujuje.

Ati “ Ntabwoba banteye riri rushanwa ntabwo rigendera ku bizigira gusa, rigendera no mu mutwe h’umuntu abantu babona biriya bikabatera ubwoba, nta bwoba bikwiye kubatera kuko icyambere ni ukuba nawe ufite umubiri kandi ufite no mu mutwe kuko ufite umubiri udafite mu mutwe ntacyo byaba bimaze. Biba byiza iyo ubifite byose.”

Twagira avuga ko kugeza ubu yiteguye neza ku buryo afite icyizere cyinshi cy’uko ashobora kuzegukana ikamba rya Mister Africa International 2019.
 Ati “ Ubu ngubu urwego ndiho rurashimishije, nditeguye n’ubu untunguye ukavuga uti ‘tugende, twagenda tugahangana’, nabwira abantu ko u Rwanda twiteguye cyane.”

Uyu ni we munyarwanda wa gatatu uzaba yitabiriye iri rushanwa nyuma ya Moses Turahirwa wagiyeyo mu 2015 akenegukana umwanya w’igisonga cya mbere na Jean de Dieu Ntabanganyimana [Jay Rwanda] wagiyeyo mu 2017 akanegukana umwanya wa mbere. Uzegukana ikamba rya Mister Africa International 2019 azahabwa ibihembo bitandukanye birimo n’ibihumbi bitanu by’Amadorali y’Amerika. 

Twagira Prince Henry yakajije imyitozo

Ari kugerageza kongera umubyimba w'umubiri we 

Mbere yo gutangira imyitozo arabanza akishyushya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND